sangiza abandi

Nyanza: Abaturage basabwe kurushaho gusobanukirwa ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside no kuyirwanya

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ari imwe mu nzira zo gukumira ko amateka mabi yasubira.

Yabigarutseho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026.

Muri iki gikorwa cyo Kwibuka hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 43 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Dr. Bizimana yavuze ko gusobanukirwa inkomoko n’ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside ari ingenzi mu kurinda u Rwanda n’ibyagezweho.

Ati “Iyi ngengabitekerezo muyimenye kugira ngo tumenye ibibi byayiranze tubikumire, turinde Igihugu cyacu dufashe ubuyobozi bw’Igihugu bwiza dufite kuko buha icyerekezo cyiza buri Munyarwanda.”

Yasobanuye ko ubuyobozi buriho bwashyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere rya bose, bitandukanye n’ubutegetsi bwabanje bwaranzwe no kubiba amacakubiri n’urwango byaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iyi ngengabitekerezo muyimenye kugira ngo tumenye ibibi byayiranze tubikumire, turinde Igihugu cyacu dufashe ubuyobozi bw’Igihugu bwiza dufite kuko ni ubuyobozi noneho buha icyerekezo cyiza buri Munyarwanda. Ni ibintu bitigeze bibaho ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda na Habyarimana, byaherukaga ku gihe cy’Abami. Ubuyobozi bwacu rero tugomba kuburinda, kubukunda no kubwubaha.”

Minisitiri Bizimana yanagarutse ku kuba abakoze Jenoside bashyingurwa mu cyubahiro uyu munsi, avuga ko abakoze Jenoside batigeze batekereza ko umunsi umwe abazize Jenoside bazashyingurwa mu cyubahiro, amateka yabo akazahabwa agaciro.

Ati: “Abaparmehutu n’Interahamwe ntibigeze batekereza na rimwe ko bashobora kuzatsindwa tugashobora kuza tugashyingura abacu mu cyubahiro, tukabavuga ibigwi kandi n’amabi y’abajenosideri tukayavuga, ariko tukayavuga dukosora.”

Yasoje yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko Igihugu kizakomeza kubaba hafi.

Ati “Mukomere rero, turi kumwe, harabaye ntihakabe.”

Photos:

[fluentform id="3"]