Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Masisi yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 30 Kanama 2026.
Mokgweetsi yasuye ibice bitandukanye bigize uru Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi asobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri aya mahano n’uburyo Abatutsi bishwe urwagashyinyaguro.
Nyuma yo gusobarurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mokgweetsi yagaragaje ko amasomo akubiye muri ayo mateka akwiye gukomeza kubungabungwa no gusangizwa abakiriho n’abazavuka.
Ni nyuma y’uko ku wa 29 Kanama 2026 yifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu gikorwa cy’Umuganda Rusange uba buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi
Mokgweetsi Masisi ari mu Rwanda aho biteganyijwe ko azitabira inama Nyafurika ku kwihaza mu biribwa, izabera i Kigali kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 4 Nzeri 2026.
Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi yabaye Perezida wa Botswana kuva ku wa 1 Mata 2018 kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2024 nyuma y’uko ishyaka rye ritsinzwe mu matora akemera ibyayavuyemo aho yasimbuwe na Duma Boko kuri ubu uyoboye.











