Abaturage bo mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru, basabwe gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe urubyiruko rwibukijwe kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge n’indi myitwarire ishobora kubakururira ibyaha.
Ubu butumwa bwatanzwe mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Ruheru, aho abaturage n’inzego zitandukanye baganiriye ku ruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mu butumwa bwatanzwe, ababyeyi basabwe kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, mu gihe urubyiruko rwashishikarijwe kugira imyitwarire, imitekerereze n’imyumvire bizima, bibafasha kwirinda ibishobora kubashora mu byaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye urubyiruko kwirinda uburara, ubuzererezi, ubusinzi, ubwomanzi n’ubujura, ahubwo rugaharanira kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Yagize ati: “Turasaba urubyiruko kwirinda uburara, ubuzererezi, ubusinzi, ubwomanzi n’ubujura ahubwo bakarangwa n’imitekerereze mizima, imyumvire, imigirire, imikorere bizima bagamije gukumira ibyaha.”
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, yashimangiye ko igihugu gikeneye urubyiruko rufite intego, rutekereza neza kandi rushaka kwiteza imbere.
Yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, agaragaza ko bishobora kubangamira ejo hazaza harwo ndetse n’iterambere ry’igihugu.
Ati: “Urubyiruko rukwiye ibyiza, twavuye kuri ya mvugo ivuga ngo nta myaka ijana, ahubwo ikaba ni mu myaka ijana. Urubyiruko rugomba kwirinda ibiyobyabwenge. Ntabwo dukwiye kugira urubyiruko rurindagizwa n’ibiyobyabwenge, tugomba kugira urubyiruko rwiza, rutekereza neza kugira ngo rwubake igihugu, ni yo gahunda ya Leta.”
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byari bimaze guteza ibibazo bitandukanye, cyane cyane ku rubyiruko no mu miryango.
Bizimungu Alfred, umwe mu baturage, yavuze ko hari urubyiruko rwamaraga umwanya munini mu businzi, bigatuma rutitabira imirimo ndetse rimwe na rimwe bikaba intandaro y’amakimbirane mu miryango.
Ati: “Izi nzoga zari zarazengereje cyane urubyiruko. Hari abamaraga umwanya munini banywa, ntibakore ndetse rimwe na rimwe bikaba intandaro y’amakimbirane. Turishimira ko zaraciwe kuko bituma urubyiruko rwibanda ku mirimo no ku bikorwa bibateza imbere.”
Na Solange Niyibigena, undi muturage, yavuze ko izo nzoga zagiraga ingaruka ku mutekano n’umutuzo wo mu miryango, kuko hari abatahaga basinze bikabangamira imibanire myiza mu ngo.
Yagize ati: “Byagiraga ingaruka ku miryango kuko hari abatahaga basinze, ugasanga mu rugo nta mutuzo uhari. Turishimira ko ibikorwa byo kubirwanya byongerewe imbaraga, kuko bituma abaturage barushaho kugira ubuzima bwiza n’umutekano.”
Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zasabye abaturage gukomeza kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha no kurandura ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Abaturage basabwe gutanga amakuru ku bantu bakora, babika cyangwa bakwirakwiza ibyo binyobwa, kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe kubakurikirana.

Hari nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange








