sangiza abandi

Gicumbi: Umucuruzi yerekanye ku bushake inzoga z’ibyuma za Miliyoni 30 Frws yari afite ziramenwa

sangiza abandi

Umucuruzi wo mu Karere ka Gicumbi, Umujyi wa Byumba, yishyikirije ku bushake inzego zibishinzwe amakarito 870 y’inzoga zitujuje ubuziranenge, yari afite agaciro karenga miliyoni 30 Frw, nyuma yo kubona ko ingamba zo guca burundu ibinyobwa nk’ibi zikomeje gukazwa.

Izi nzoga zangijwe mu ruhame kuri uyu wa 29 Kanama 2026, nyuma y’umuganda rusange, mu gikorwa cyitabiriwe n’inzego z’umutekano ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Uyu mucuruzi yari amaze igihe ahishe izi nzoga, ariko aza gufata umwanzuro wo kuzishyikiriza inzego zibishinzwe ku bushake, nyuma yo kubona ko ibikorwa byo kurwanya no kurandura ibinyobwa bitemewe bikomeje gukazwa.

Kuzishyikiriza inzego ku bushake byatumye izo nzoga zifatwa nk’ibicuruzwa bitagomba gukomeza kugera ku baturage, maze zihita zimenwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko nta gahunda bufite yo gucika intege mu rugamba rwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bushimangira ko ibikorwa byo kubirandura bizakomeza kugeza igihe bizaba byacitse burundu mu baturage.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe Akarere gakomeje ubukangurambaga bwiswe “Hehe Nicyuma”, bugamije gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bishobora kwangiza ubuzima.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwongeye gushimangira ko urugamba rwo kurwanya ibinyobwa bitemewe ruzakomeza, busaba abaturage n’abacuruzi kubigiramo uruhare no gushyira imbere ubuzima n’umutekano w’abaturage.

Izi nzoga zahise zimenwa nk’uko biri kugenda mu gihugu hose

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]