sangiza abandi

Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza bugiye kuburanisha Dr. Bajinya ku byaha bya Jenoside

sangiza abandi

Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza (CPS) bwafashe icyemezo cyo kugeza mu rukiko Dr. Vincent Bajinya, uzwi kandi nka Vincent Brown, ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Bajinya ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, birimo gushishikariza abandi gukora ubwicanyi n’ibikorwa bya Jenoside.

Umuyobozi w’ishami rya CPS rishinzwe ibyaha bikomeye n’iterabwoba, Frank Ferguson, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byakusanyijwe n’ishami rya Polisi rishinzwe ibyaha by’intambara.

Ferguson yavuze ko CPS yasanze ibipimo by’amategeko bisabwa kugira ngo umuntu ashyirwe mu rukiko byujujwe, ashimangira ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku bimenyetso no ku mategeko.

Dr. Bajinya azitaba Urukiko rwa Westminster kuri uyu wa 22 Nzeri 2026.

Uyu mugabo ari mu Banyarwanda batanu baba mu Bwongereza bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare bashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi ni Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza, Célestin Ugirashebuja na Célestin Mutabaruka.

Iki cyemezo cya CPS gifatwa nk’intambwe ikomeye, kuko ari ubwa mbere Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza butanze ikirego mu gihugu ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Dr. Bajinya yageze mu Bwongereza mu 1999, nyuma yo guhungira muri Kenya. Mu 2004 yahinduye izina aba Vincent Brown, mbere yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Bwongereza.

Mu 2008, urukiko rwo mu Bwongereza rwategetse ko we na bagenzi be boherezwa mu Rwanda kuburanishwa, ariko uwo mwanzuro waje guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ubujurire mu 2009.

Nyuma yaho, mu 2015, urukiko rwo mu Bwongereza rwanzuye ko batoherezwa mu Rwanda, umwanzuro waje gushimangirwa n’Urukiko Rukuru mu 2017.

Mu 2018, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye u Bwongereza gukora iperereza kuri aba bantu kugira ngo baburanishwe n’ubutabera bw’u Bwongereza niba batashoboraga koherezwa mu Rwanda.

Dr. Bajinya yavukiye mu kagari ka Kigombe, Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi tariki ya 28 Gashyantare 1961. Ubu ni mu Mudugudu wa Mwiyanike, Akagari ka Kadahenda, Umurenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu.

Yize ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) i Butare. Inkomoko n’ubwoko bye byamuhesheje amahirwe yo kwiga neza kandi bimworoheye.

Muri Nzeri 1984, yatoranyijwe mu bajya gukora imenyerezamwuga mu kuboneza urubyaro muri Kaminuza ya ULB (Université Libre de Bruxelles) mu Bubiligi. Yanagiye kwiga muri Canada kuri buruse.

Nyuma yo kubona impamyabumenyi y’ubuganga, Dr. Bajinya yabaye umuganga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Yakoze no mu Kigo cyari gishinzwe Abaturage (ONAPO).

Dr. Bajinya yari inshuti y’akadasohoka ya Gaudence Nyirasafari, umwe mu barwanashyaka b’ishyaka MRND ryari ku butegetsi. Nyirasafari na we yari inshuti ya Juvénal Habyarimana, akaba n’Umuyobozi wa ONAPO.

Avugwaho kuba umwe mu bari bagize itsinda ryari hafi y’ubutegetsi bwa Habyarimana n’umugore we, Agathe Kanziga, rizwi nk’Akazu, akaba umwe mu bashyigikiye cyane MRND, nubwo mu mpera za 1993 yavuzweho kuba muri CDR yari igizwe n’abahezanguni.

Dr. Bajinya yashinjwe guhuriza Interahamwe kuri za bariyeri no kuziyobora aho yari atuye mu Karere ka Rugenge mu Mujyi wa Kigali no hafi y’ishuri rya Kibihekane i Gisenyi, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Bwongereza bugiye kuburanisha bwa mbere ukekwaho uruhare mu Jenoside yakorewe Abatutsi

Photos:

[fluentform id="3"]