Perezida wa Sena, Dr. Kalinda Francois-Xavier ari kumwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kazarwa Gertrude, bamuritse ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyubatswe ku Nteko Ishinga Amategeko.
Ni igikorwa cyahuriranye no Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abahoze ari abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko icyo gihe yitwaga CND, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no kunamira abari abakozi ba CND bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aribo Gashayija Pierre Clestin, Kayiranga Celestin, Mugenzi Jean Louis, na Mukantembe Aloysie.
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre akaba na Perezida wa AGPF, yavuze ko ikimenyetso cy’urwibutso cyafunguwe kitagamije gusa guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ari n’uburyo bwo kwibutsa ingaruka z’urwango n’amacakubiri.
Ati ” Iki kimenyetso cy’urwibutso kikaba kitagamije gusa guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ni n’ahantu hibutsa buri gihe ingaruka z’urwango, amacakubiri no gukoresha nabi inzego za Leta.
Hakaba kandi ahantu hatuma abahasuye bazirikana ayo mateka, bakiyemeza gufatanya n’abandi kurandura burundu ivangura n’amacakubiri, bishingiye ku bwoko, ku turere cyangwa ku kindi icyaricyo cyose, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Iki kimenyetso kigizwe n’ibice bine by’ingenzi bituma abagisura basobanukirwa amateka, bakibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaniyemeza guharanira ko itazongera kuba ukundi.
Igice cya mbere kigizwe n’urukuta rw’ubutumwa bugira buti “Twiyemeje gushyira hamwe imbaraga zacu, mu gukumira Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurandura burundu ivangura n’amacakubiri nibyo igaragariramo byose. Twiyemeje kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa kuko aribyo mbaraga z’Abanyarwanda.”
Igice cya kabiri kigizwe n’inkingi enye z’amabuye, zikaba ibimenyetso byo kwibukiraho abakozi ba CND bazize Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari bane. Inkingi zigizwe n’amabuye yatoranyijwe kubera imiterere yayo karemano ndetse n’uburemere bwayo.
Aya mabuye asobanura; Guhoraho: gukoresha amabuye manini karemano bishimangira ko urwibutso rw’abibukwa rushinze imizi kandi ruzahoraho; Ikigereranyo cy’Umunțu: uburebure bw’inkingi burenze ubw’umuntu, bigatuma uzireba abikorana icyubahiro gikwiye ahantu ho kwibukira n’abibukwa; ndetse n’Uburemere bw’amabuye bugaragaza uburemere bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igice cya gatatu kigizwe n’ubusitani bw’urwibutso, aha ni ahantu hagenewe gutuza, kwibuka no gutekereza. Ubu busitani bugizwe ahanini n’ibimera bya “Cactus” byatoranyijwe kubera ubushobozi bwabyo bwo gukura no kubaho neza mu bihe bikomeye.
Bigereranya ukwihangana, kwigirira icyizere no gukomera k’umutima wa muntu mu bihe by’ingorane.
Senateri Prof. Dusingizemungu yagize ati “Nk’uko ‘cactus’ ikomeza kubaho no kwera mu butayu, ninako u Rwanda rwashoboye kubaho gukira no kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Igice cya nyuma kiriho urumuri rw’icyizere cyerekana kudaheranwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukwihangana n’icyizere cyo gukomeza kubaka Igihugu kiganjemo Ubumwe, Ubudaheranwa n’Iterambere.

Ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyafunguwe ku Nteko Ishinga Amategeko




Abagize Inteko Ishinga Amategeko bunamiye abari abakozi ba CND bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi








