Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kubaka imiryango ihamye, itekanye kandi ishingiye ku ndangagaciro, avuga ko ibibazo umuryango uhanganye na byo muri iki gihe bisaba urubyiruko kubigiramo uruhare rufatika.
Ibi yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2026, ubwo yitabiraga igikorwa cy’amasengesho y’abayobozi bakiri bato, Young Leaders Prayers Breakfast, cyari kigamije kuzirikana ku gaciro k’umuryango no ku ruhare rw’abayobozi bakiri bato mu kuwubaka.
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku bibazo bigaragara mu miryango avuga ko kubaka umuryango uhamye bihera mu rukundo no kwizerana kuko ntawe uteganya ko kubaka bizagenda nabi cyangwa bikamugora kugeza ku gutandukana kw’abashakanye.
Yavuze ko kubo bitagenze neza badakwiye guhezwa cyangwa kwamburwa uburenganzira mu muryango ahubwo bakwiye kwakirwa ntibacirirwe urubanza.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo kugirira icyizere urubyiruko ruhabwa inshingano mu nzego zitandukanye ndetse no mu bikorera.
Yavuze ko icyo cyizere ahanini gishingira ku byo umuntu ashobora kugaragaza gukora harimo ubumenyi, amashuri, ubunararibonye, indangagaciro n’ibindi.
Yavuze ko ibi byose ari ingenzi ariko kandi hari ibindi bikwiye kwitabwaho kugira ngo umuntu uwari we wese abe umunyarwanda ubereye umuryango.
Yagize ati “ Ese ibi byaha hari icyuho byateye? Ese ntidushobora kuba twaritaye ku bwenge n’ubushobozi ariko ntitugire umwanya wo kubafasha gukura mu marangamutima, imico no mu mibanire kandi nabyo bikenewe? Kugira ngo umuntu abashe kuba umuyobozi mwiza haba murugo no mu kandi kazi.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba umuhanga bifasha umuntu kuba indashyikirwa mu kazi ariko byagera mu rugo imibanire yawe n’uwo mwashakanye, uburere uha abana bawe, kurinda ubumwe bw’umuryango mu gihe cy’ibibazo kugira ubwenge gusa ntabwo biba bihagije kuko hakenerwa n’izindi ndangagaciro zubakiye ku mana.
Yakomeje avuga ko ikiragano cy’abayobozi bakiri bato bagiriwe icyizere gikomeye ariko abibutsa ko kijyana n’inshingano zikomeye kurushaho abasaba kugira indangagaciro n’imyumvire yagutse.
Yagize ati “ Ikiragano cy’abayobozi bakiri bato cyagiriwe icyizere gikomeye ariko kinajyana n’inshingano zikomeye kurushaho. Murasabwa kugira imitekerereze, imyumvire n’imyitwarire isobanutse, kubaka no kunoza imibanire ari nako muhangana n’impinduka zizana n’iterambere ibibazo by’ikoranabuhanga n’ubukungu n’ibindi”.
“Niba umuryango uhamye ari umusingi igihugu cyubakiraho, inshingano z’iki kiragano ni ugukomeza uwo musingi duhereye mu ngo zacu kugira ngo ibyo tuzaraga abana bacu bitazaba ibikomere bazakomeza kwivura ahubwo bibe urufatiro rukomeye bazubakiraho. U Rwanda rutangirira mu rugo”
Madamu Jeannette Kagame yagarutse no ku imyumvire y’urubyiruko ku bijyanye no gushyingirwa, avuga ko bamwe mu rubyiruko basigaye batinda gushaka cyangwa bakabireka, bagategereza ko babanza kurangiza amasomo, kubona akazi gahamye cyangwa kwishyura imyenda mbere yo gufata icyemezo cyo kurushinga.
Yagaragaje kandi ko hari imico idasobanutse isigaye iranga urubyiruko aho abantu banyura mu byiciro bitandukanye birimo kubanza kwiganaho, kuganira, gukundana no kubana nta sezerano.
Yavuze ko ikibazo kitagarukira ku gushaka kubyara cyangwa gukora ubukwe, ahubwo ko hakenewe no kwemera inshingano zose zijyana n’urugo.
Yasabye urubyiruko kutibanda gusa ku birori by’ubukwe, ahubwo ko rukwiye no gutekereza bizakurikira birimo kwihanganirana, kwigomwa no kwitangira umuryango biza nyuma y’ubukwe.
Madamu Jeannette Kagame kandi yagarutse ku buryo abashakanye bakwiye kubana, avuga ko umubano ushobora gusenywa n’ibintu bito birimo amagambo asesereza, kunenga mugenzi wawe buri gihe, cyangwa kurakara mbere yo gutekereza.
Yavuze ko ibibazo byugarije umuryango birimo imyitwarire, ubukungu n’umuco bitazikemura ubwabyo, bityo ko urubyiruko rukwiye kubaka umuryango w’ejo rushingiye ku bwenge, indangagaciro, ukwemera no gufata inshingano.











