Ibyihariye

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Thelesphore Ndabamenye, yatangaje ko ibihugu bya Afurika bidakwiye gukomeza guhendwa no gutumiza ikawa hanze y’umugabane nyamara byohereza mu mahanga ingano nyinshi ya kawa idatunganyije bikongera kuyigura ku giciro gihanitse.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Estonie, Alar Karis, byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Perezida Paul Kagame yafunguye kumugaragaro Komisiyo Mpuzamahanga ya AI for Good Global Commission anayobora Inama ya mbere y'iyi Komisiyo.
Perezida Kagame yagaragaje ko Ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI) rifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y'abantu no guteza imbere ubukungu ariko ko bisaa ko ryubakw aneza ku mugabane wa Afurika n’ahandi hose ku isi.
Inteko Rusange ya Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo atange ibisobanuro ku bibazo n’imbogamizi bikigaragara mu byanya byahariwe inganda.
Perezida Paul Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) ku rwego mpuzamahanga, AI for Good Global Commission.
Mu ruzinduko rw'akazi ari kugirira muri Israel, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yasuye Old City of Jerusalem (Umujyi wa Kera wa Yeruzalemu) na Western Wall, hamwe mu hantu hafite amateka akomeye kandi hafatwa nk'ahera ku Isi.
Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko 8% by'abagore bafite hagati y'imyaka 15 na 49 bahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gukubitwa mu gihe bari batwite.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Patrick Karuretwa, yashimangiye akamaro ko gushyiraho ingamba z'ubwirinzi ku Rwanda, avuga ko zitazavaho hakiri abifuza kurugirira nabi, ahubwo ko zishobora kugenda zihinduka bitewe n’uko ibintu bihagaze.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatangaje ko kuvanga Ingabo za RPA zari zimaze gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu n’iza FAR bari bahanganye byatanze ubutumwa bukomeye ku Banyarwanda ko ikibazo atari umusirikare urwana ahubwo ko ari imiyoborere mibi.