sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Alar Karis wa Estonie ku bufatanye mu ikoranabuhanga

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Estonie, Alar Karis, byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame na Perezida Karis bahuriye i Genève mu Busuwisi aho bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga rya AI (AI for Good Global Summit 2026).

Abakuru b’ibihugu byombi baganiye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu nzego z’ikoranabuhanga no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga (e-governance).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye zifitiye inyungu ibihugu byombi, zirimo kwagura ubufatanye mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga, gukoresha ubwenge buhangano (AI), no gukomeza guteza imbere serivisi za Leta zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

U Rwanda na Estonia bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku iterambere ry’ikoranabuhanga. 

Mu myaka ishize, impande zombi zakomeje gukorana mu guteza imbere gahunda za guverinoma mu gukoresha ikoranabuhanga, kubaka ubushobozi bw’abakozi ndetse no gusangira ubunararibonye mu guhanga ibisubizo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Estonia ifatwa nka kimwe mu bihugu byateye imbere cyane ku Isi mu rwego rwa e-governance. 

Hafi ya serivisi zose za Leta muri iki gihugu zitangwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, zirimo kwiyandikisha mu mashuri, kwivuza, gusora, kwandikisha ibigo ndetse no mu matora. 

Iki gihugu ni kimwe mu bya mbere byatangije uburyo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga ku rwego rw’igihugu.

Estonia kandi izwiho gahunda ya e-Residency, ituma abantu bo hirya no hino ku Isi bashobora gushinga no gucunga ibigo byanditse muri iki gihugu badahatuye. Iyi gahunda yafashije Estonia gukurura ishoramari no guteza imbere ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga.

U Rwanda na rwo rukomeje  urugendo rukomeye mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi za Leta binyuze ku rubuga rwa Irembo ndetse no gushyira imbere gahunda yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. 

Perezida Kagame yaganiriye na Alar Karis wa Estonie ku bufatanye mu ikoranabuhanga
Perezida Kagame na Perezida Alar Karis bahuriye i Geneve mu Busuwisi

Photos:

[fluentform id="3"]