sangiza abandi

Perezida Kagame yayoboye Inama ya mbere ya Komisiyo ya ‘AI for Good Global Commission’

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yafunguye kumugaragaro Komisiyo Mpuzamahanga ya AI for Good Global Commission anayobora Inama ya mbere y’iyi Komisiyo.

Ni igikorwa cyabereye i Geneve mu Busuwisi kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026 nyuma y’Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ku Isi, ‘AI for Good Global Summit 2026’.

Ubwo yafunguraga iyi Komisiyo, Perezida Kagame yafatanyije na Marc Benioff bazafatanya kuyiyobora na Doreen Bogdan-Martin uzaba ari Umuyobozi wungirije aho Aba bayobozi bombi bahuriye ku meza y’ibiganiro. 

Iyi Komisiyo igizwe n’abakomiseri 44 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo iza Guverinoma, ibigo byigenga, imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye sosiyete sivile. Igamije gushaka ibisubizo bifatika byafasha gukoresha ubwenge buhangano mu guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije Isi no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Mu ijambo yagejeje ku  bitabiriye iki gikorwa, Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’iyi Komisiyo ari ukureba ko impinduka zizanwa na AI zitongera icyuho gisanzwe kiri hagati y’abantu cyangwa ibihugu, ahubwo zibyarira inyungu abantu bose muri rusange.

Yagize ati, “Uyu munsi, intego ntikiri uguhuza abantu n’itumanaho gusa. Twinjiye mu gihe iterambere rishingiye ku makuru, kandi ubwenge buhangano ni bwo buzahindura inzego zirimo ubuzima, uburezi n’ingufu. Inshingano yacu ni ukureba uko izi mpinduka zitongera ubusumbane busanzwe buhari.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Isi yinjiye mu cyiciro gishya aho intego itakiri uguhuza abantu na internet gusa, ahubwo ari ugukoresha amakuru n’ubwenge buhangano (AI) mu kwihutisha iterambere ry’inzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi n’ingufu.

Perezida Kagame yongeyeho ko nubwo Komisiyo ifite akazi gakomeye kayitegereje, intego atari ukuganira gusa, ahubwo ari ukugeza ku bikorwa bifatika no gushyira mu bikorwa imyanzuro izafatwa kugira ngo AI ikoreshwe mu nyungu z’abaturage bose.

Nyuma y’iki kiganiro, Perezida Kagame yayoboye inama ya mbere y’iyi Komisiyo afatanyije na Marc Benioff na Doreen Bogdan-Martin, hagamijwe gutangira gushyira mu bikorwa gahunda z’iyi komisiyo ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yayoboye Inama ya mbere ya Komisiyo ya ‘AI for Good Global Commission’
Perezida Kagame yagaragaje ko iyo Komosiyo ifite inshingano zo gutuma AI ikoreshwa mu nyungu z’abatuye Isi
Iyi Komisiyo igizwe n’abakomiseri 44 baturutse mu nzego zitandukanye
I Geneve mu Busuwisi hari kubera inama mpuzamahanga ya ‘AI for Good Global Summit’

Photos:

[fluentform id="3"]