Ibyihariye

Kuri uyu  wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame  yayoboye Inama y’Abaminisitiri yasize hemejwe imishinga n’amateka bitandukanye harimo n’Iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi, kuvanirwaho umusoro n’igihembo gihabwa umuntu watanze amakuru ku inyerezwa ry’umusoro.’
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impamvu amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yadindiye, asobanura ko uruhande rwa Kinshasa rwananiwe gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda Francois-Xavier, yashimiye ibihugu byateye intambwe yo gufasha u Rwanda gukurikirana no kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mahanga
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda Francois-Xavier ari kumwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kazarwa Gertrude bamuritse Ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyubatswe ku Nteko Ishinga Amategeko
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yizihije isabukuru y'imyaka 59 y'amavuko kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2026.
Perezida Paul Kagame na Gen Ibingira Fred bagaragaje ubugwari bwa Private Kayumba Nyamwasa ku rugamba ndetse n'uyu munsi nta cyahindutse akomeje kugaragaza ubwo bugwara
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo atabaye ku bw’impanuka yibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe by'igihe kirekire mbere yo gushyirwa mu bikorwa.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko igihugu kidashobora kuba ingwate ku bantu bashaka ko amateka aba uko bayashaka cyangwa uko bashaka kuyumva.
Raporo nshya y’Urwego rwigenga rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri Afurika, Barometer of Peace Agreements in Africa (BAPA), igaragaza ko nyuma y’umwaka umwe hasinywe amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ishyirwa mu bikorwa ryayo rimaze kugera ku kigero cya 35%.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere mu by’amategeko nshinga zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hamwe n’abayobozi bo mu Bunyamabanga bw’uyu muryango bayobowe n'Umuyobozi Wungirije w’Umunyamabanga Mukuru, Andrea Ariik Aguer