Ibyihariye

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda buri mwaka abangavu barenga ibihumbi 23 baterwa inda mu gihe ku munsi ari abagera kuri 60, agaragaza ko ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’abana baterwa inda no ku bana bavuka muri ubwo buryo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,NISR, cyatangaje ko mu gihemwe cya mbere cya 2026, agaciro k’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kagababanutseho 3,4%, ugereramyije n’uko byari bimeze mu gihembwe nk’icyo cya 2025.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 uzatangira muri Nyakanga 2026 aho u Rwanda ruzakoresha miliyari 7.796 Frw.
U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, agenga itahuka ry’impunzi ku bushake.
Mu gihembwe cya mbere cya 2022 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari kuri miliyari 3.101 Frw, mu 2023 urazamuka ugera kuri miliyari 4.031 Frw, mu gihembwe nk’icyo cya 2024 wakomeje kuzamuka ugera kuri miliyari 5.541 Frw, naho mu 2025 wageze kuri miliyari i 5.276 Frw mu gihe mu 2026 wiyongeye ukagera miliyari 6.346 Frw.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yabwiye aba ofisiye 38 basoje amasomo mu ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda ko kurangiza amasomo atari iherezo ry'inzira yo kwiyungura ubumenyi, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rushya rwo kurinda umutekano
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yatanze impamyabumenyi z'Icyiciro cya mbere cya Kaminuza n'iz'Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku bapolisi 38 barimo Abanyarwanda 23 na 15 baturutse mu bihugu by'amahanga barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda
U Rwanda na Afurika y’Epfo byafashe umwanzuro wo kongera kubaka no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ikigo gicukura amabuye y’agaciro mu Rwanda, Trinity Metals, yatangaje ko umusaruro wa tungsten icukurwa mu kirombe cya Nyakabingo ugeze ku rwego rutanga 20% by’ikenerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.