Ibyihariye

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yifatanyije n'abandi bakuru b'ibihugu mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Ingoro y'Inama ya Libreville muri Gabon.
Perezida Kagame yashimangiye ko Tanzania ari umufatanyabikorwa wingenzi ku Rwanda by'umwihariko mu rwego rw'ubucuruzi n'ubwikorezi bihuza u Rwanda n'amasoko Mpuzamahanga.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ari mu ruzinduko rw'akazi mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania, rugamije gukomeza umubano usanzwe uri hagati y'Ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Tanzania kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rw’umunsi umwe rugamije kongera imbaraga mu mubano uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Raporo nshya ya NISR yasohotse ku wa 30 Mata, yagaragaje ko muri Werurwe 2026 u Rwanda rwohereje hanze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 228.4$ ibi bikaba byerekana igabanuka rya 1.72% ugereranyije n'ukwezi kwa Gashyantare 2026.
Kuri uyu wa Kane, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abofisiye 74 bo mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS), barangije neza amasomo yamaze ibyumweru 22.
Kuri uyu wa Kane mu karere ka Rubavu hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi,aho abaturage ,abayobozi inzego zinyuranye bose bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Commune rouge.
Botswana ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika mu gucukura Diyama nyinshi ikaza ku mwanya wa kabiri ku Isi nyuma y’u Burusiya. Ni  iyambere kandi mu kugira diyama ifite ireme kurusha izindi ku Isi aho mu 2024 yanditse amateka yo kugira ikirombe cya kabiri ku Isi cyacukuwemo diyama nini ipima Karat 2,492.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakurikiye umukino wa ½ cya UEFA Champions League wahuje Arsenal FC na Atlético Madrid, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1–1

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka