Kuri uyu wa Kane mu karere ka Rubavu hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi,aho abaturage ,abayobozi inzego zinyuranye bose bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Commune rouge.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yasobanuye inkomoko y’iri zina rya Commune Rouge, ko ryaturutse ku musaza Rugotomezi Thomas wari warakoreye Bralirwa ariko akaba yari mu kiruhuko cy’izabukuru ubwo mu 1994 yafatwaga n’interahamwe zo mu mujyi wa Gisenyi,Izi nterahamwe ngo zaramufashe azibwira ko zamureka akajyana indangamuntu kuri komini akayereka Burugumesitiri ko baziranye kandi ntacyo yamutwara.
Interahamwe ngo zamubwiye ko zimujyanye kuri komini,ahubwo zimujyana ku irimbi rya Ruliba asanga amaraso menshi n’imirambo y’abatutsi bishwe , ni uko arimyoza aravuga ngo si Komini isanzwe bamuzanyeho ahubwo ni Komini Rouge. Uyu musaza ngo bamusabye kwicukurira arabyanga bahita bamwica.

Abaturage basabwe gushyira hamwe birinda ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwiza na FDRL
Usibye uyu musaza ngo aha hiciwe imbaga nini y’abatutsi bashyirwa mu cyobo kimwe.
Ibi byose ngo byamenyekanye bitanzweho ubuhamywa na bamwe ubwabo mu babikoze mu buhamya bwo mu nkiko gacaca,maze hafatwa umwanzuro ko ahahubatswe urwibutso hahabwa izina rya komini Rouge.
Mu gikorwa cyo kwibuka abiciwe aha Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Kalinda Francois Xavier yasabye abaturage kubaka ubumwe birinda n’icyabusenya harimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa na bamwe mu bahungiye muri Congo basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati”Baturage ba Rubavu kimwe n’abandi baturage bo mu ntara y’Uburengerazuba murasabwa kurushaho gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ituruka hakurwa mu baturanyi muri repubulika ya demokarasi ya Congo, aho abateguye Jenoside n’abayishyize mu bikorwa benshi bahawe indaro bakibumbira mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR uri ku isonga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere”
Perezida wa Sena yashimiye abaturage bagira ubutwari bwo kubwira benewabo bari mu mashyamba ya Congo bakababwira amakuru y’ukuri uko abanyarwanda,babayeho bigatuma n’abandi bataha kuko u Rwanda rwifuza ko bataha bose bakagaruka mu gihugu cyabo.

Abaturage n’abayobozi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abiciwe aha hiswe Commune Rouge








