sangiza abandi

Perezida Kagame yakurikiye umukino Arsenal yanganyijemo na Atlético Madrid

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakurikiye umukino wa ½ cya UEFA Champions League wahuje Arsenal FC na Atlético Madrid, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1–1.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Riyadh Air Metropolitano iri Madrid mu gihugu cya Spain, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 29 Mata 2026.

Perezida Kagame yari yitabiriye uyu mukino ari kumwe n’abandi bayobozi n’abakunzi b’umupira w’amaguru, mu rwego rwo gushyigikira ubufatanye bwa Visit Rwanda n’aya makipe yombi akomeye ku mugabane w’u Burayi.

Arsenal ni yo yabanje gutsinda igitego ku munota wa 44 gitsinzwe na Viktor Gyökeres kuri penaliti. Atletico Madrid yaje kwishyura ku munota wa 56 na yo kuri penaliti yatewe neza na Julián Alvarez.

U Rwanda, Arsenal FC ndetse na Atlético Madrid basanzwe bafitanye imikoranire ishingiye kuri gahunda ya Visit Rwanda, igamije kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ho gusura no gushoramo imari.

Iyi gahunda yamamazwa binyuze ku myambaro y’aya makipe no mu bikorwa bitandukanye bifasha kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Iyi mikoranire yakomeje gutanga umusaruro ugaragara, aho u Rwanda rugenda rurushaho kumenyekana ku Isi hose, cyane cyane mu bakunzi b’umupira w’amaguru bakurikira amarushanwa akomeye nka UEFA Champions League.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]