U Rwanda na Afurika y’Epfo byafashe umwanzuro wo kongera kubaka no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ibi bigezweho nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagiranye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola mu ruzinduko yagiriye muri iki gihugu.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 18 Kamena 2026.
Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yatangaje ko “Uru ruzinduko rwa Amb.Nduhungirehe rwafashwe nk’intambwe ikomeye mu gusubiza ku murongo no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi nyuma y’igihe warajemo agatotsi.”
Abaminisitiri b’ibihugu byombi baganiriye ku ntambwe zimaze guterwa mu kuzahura umubano binyuze mu biganiro bya dipolomasi byagiye bihuza impande zombi, banemeza ko bafite ubushake bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bugamije iterambere ku baturage b’ibihugu byombi ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Muri ibi biganiro Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse ku mateka y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, ashimangira ko Afurika y’Epfo yafashije u Rwanda kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Afurika y’Epfo yagize uruhare rukomeye mu gufasha kongera kwiyubaka n’umuhate wo gutera imbere. Nka kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye muri Afurika, niba ahubwo atariyo ya mbere, Afurika y’Epfo yatanze ubufasha mu nzego zitandukanye, igira uruhare mu kongera kwiyubaka k’u Rwanda n’iterambere ry’igihe kirekire.”
Impande zombi zemeye kongera gusubukura umubano
Mu byagezweho by’ingenzi muri ibi biganiro harimo icyemezo cyo kongera gusubukura ibikorwa bya Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye (JCC), nyuma y’igihe rudakora neza. Hahise hatangazwa ko inama itaha y’iyi komisiyo izabera mu Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2027.
Abaminisitiri bombi kandi bemeranyije kwihutisha ibikorwa bigamije kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byabo no kubaka umubano mushya ushingiye ku cyizere, ubwubahane n’inyungu rusange.
Kimwe mu byafashweho umwanzuro cyashimishije benshi ni uko Afurika y’Epfo yemeye kongera gutangira gutanga visa ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe aho biteganyijwe ko iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi 12 ari imbere.
Ibi biteganyijwe koroshya urujya n’uruza rw’abaturage hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubufatanye mu burezi n’ubushakashatsi.
Mu rwego rw’ubukungu, impande zombi zagaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’abikorera bo mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo. Ibi bikaba biteganyijwe gutanga amahirwe mashya mu bucuruzi, ishoramari no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Uretse ubufatanye bw’ibihugu byombi, abayobozi banaganiriye ku bibazo by’umutekano n’amahoro biri mu bice bitandukanye bya Afurika, by’umwihariko bagarutse ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mozambique, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia ndetse no mu karere ka Sahel.
Impande zombi zashimangiye ko Afurika ikwiye gukomeza gushaka ibisubizo by’ibibazo byayo binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byayo no gushyira imbere ibisubizo biturutse ku Banyafurika ubwabo.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yakiriye neza ibyavuye muri uru ruzinduko, igaragaza ko yiteguye gukorana bya hafi na Afurika y’Epfo mu kubaka umubano mushya uzateza imbere amahoro, ubukungu, ishoramari n’ukwishyira hamwe kw’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.










