Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko igice cy’umuhanda Prince House- Cyamitsingi (RN 4/KN 5 Rd) kigiye gufungwa byagateganyo.
Iri tangazo ryashyizwe hanze n’Umujyi wa Kigali rivuga ko uyu muhanda uzaba ufunze guhera ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, saa sita z’ijoro kugeza ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, saa sita z’ijoro.
Ibi bitewe n’imirimo yo kubaka inzira zitwara amazi ndetse n’ibindi bikorwaremezo kuri uwo muhanda, aho hari kubakwa ruhurura ziva muri Stade Amahoro zigana mu gishanga kiri hagati ya Niboye na Kanombe.
Umujyi wa Kigali watangaje ko muri icyo gihe, abasanzwe bakoresha uyu muhanda bazayoborwa n’ibyapa biranga imikoreshereze mishya yawo, cyangwa bifashishe indi mihanda itandukanye.
Iyo mihanda irimo uwa Sonatube – Alpha Palace – Kabeza, Sonatube – Sahara – Nyakabanda – Alpha Palace, Kicukiro Centre – Muyange – Busanza – Kanombe, Sonatube – Sahara – Kabeza cyangwa Rwahama – Remera Gare – Giporoso.








