Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bahawe imidali y’ishimwe ya Loni mu rwego rwo kubashimira ubwitange, ubunyamwuga n’uruhare bagize mu guteza imbere amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, mu Kigo cya Socatel M’Poko giherereye i Bangui.
Loni yashimye umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda mu kurinda abasivili, koroshya itangwa ry’imfashanyo z’ubutabazi no gufasha mu kugarura ituze mu bice byari byugarijwe n’amakimbirane n’intambara, ibikorwa byagize uruhare rukomeye mu kubaka amahoro arambye muri Repubulika ya Santrafurika.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA, Valentine Rugwabiza, yavuze ko umudali wa Loni ari ikimenyetso cy’ishimwe ku bwitange, ukwihangana n’ubudahemuka abasirikare b’u Rwanda bagaragaje mu nshingano zabo.
Yagize ati: “Uruhare rwanyu rwabaye urw’ingenzi cyane cyane mu gihe cy’amatora ndetse no mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida. Mu bihe byasabaga umutekano ukomeye no guhora mwiteguye, RWANBATT-1 yashoboye gushyigikira ibikorwa byo kurinda abaturage hirya no hino mu gihugu no gufasha gushyiraho uburyo bwafashije abaturage gukoresha uburenganzira bwabo bwa demokarasi mu mahoro.”
Umuyobozi wa RWANBATT-1, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye ku bw’icyizere bukomeje kugirira Ingabo z’u Rwanda, anashimangira ko zizakomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubunyamwuga, ubwitange no gukora kinyamwuga mu gukomeza gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba MINUSCA, abakuru b’ingabo na polisi, abahagarariye ibihugu bitanga ingabo muri ubu butumwa, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze, bose bashima uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.








