sangiza abandi

Abadepite bemeje ko ingengo y’imari ya 2026/2027 ari miliyari 7.796 Frw

sangiza abandi

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 uzatangira muri Nyakanga 2026 aho u Rwanda ruzakoresha miliyari 7.796 Frw.

Itegeko ryatowe n’Abadepite 63 bari bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ku wa 24 Kamena 2026.

Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, bigaragara ko iziyongeraho 12% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026 yatowe muri Gashyantare 2026, kuko izava kuri 6.952 Frw ikagera kuri 7.796,2 Frw.

Muri rusange amafaranga akomoka imbere mu Gihugu, hongeweho inguzanyo, afite uruhare rugera kuri 93% by’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027.

Amafaranga aturuka ku misoro angana na 56,8%, andi mafaranga 7,5%, inkunga z’amahanga 7%, inguzanyo z’imbere mu Gihugu 3,4% mu gihe inguzanyo zo hanze y’Igihugu zingana na 25,3% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2026/2027.

Ingengo y’imari isanzwe ingana na miliyari 5.306,5 Frw bingana na 68%, mu gihe ingengo y’imari y’iterambere ingana na miliyari 2,489,7 Frw bingana na 32%.

Ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2026/2027 byatoranyijwe hashingiwe ku buryo bifasha kugera ku iterambere ry’igihugu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ubwo yagezaga umushinga w’ingengo y’imari ya 2026/2027, yasobanuye ko amafaranga y’ingengo y’imari yasaranganyijwe hagendewe ku ntego z’inkingi eshatu za NST2 ari zo ubukungu, imiberehomyiza, n’imiyoborere.

Inkingi y’Ubukungu yagenewe miliyari 4.900,8 Frw bingana na 62,9% by’ingengo y’imari yose, inkingi y’Imibereho Myiza yagenewe miliyari 1.834,2 Frw bingana na 22%, mu gihe inkingi y’imiyoborere yagenewe miliyari 1.188,2 Frw bingana na 15,1%.

Mu nkingi y’ubuhukungu hazibandwa ku kwihutisha iterambere ridaheza ry’ubuhinzi n’ubworozi, inganda na serivisi, kwita ku kunoza igenamigambi ry’ibikorwa byongera ubudahangarwa bw’ibidukikije mu nzego zose za Leta, guteza imbere urwego rw’inganda zikora iby’ibikorerwa mu gihugu mu rwego rwo kongera ubwiza bw’ibyoherezwa mu mahanga no kugabanya icyuho mu by’ubucuruzi, kongerera ingufu urwego rw’imari ndetse no guhanga imirimo.

Inkingi y’imiberehomyiza, Minisitiri Murangwa yavuze ko intego nyamakuru ari ukugira abaturage babayeho neza kandi batekanye. Ibikorwa bikubiye muri uru rwego byagenewe amafaranga angana na miliyari 1,711.3 bingana na 21.9% by’ingengo y’imari yose ya 2026/2027.

Mu nkingi y’imibereho Myiza hazibandwa ku kunoza ireme ry’uburezi no gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko, gushyira imbaraga mu buvuzi bufite ireme ndetse no kunoza sisiteme zikoreshwa mu buvuzi, kongerera ubushobozi ibigo mbonezamikuririre by’abana mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira, gushyigikira gahunda zifasha abaturage batishoboye kwikura mu bukene (graduation) n’ubudaheranwa.

Mu nkingi y’imiyoborere, intego ni ugushyira imbere imiyoborere myiza n’ubutabera nk’inkingi y’iterambere rirambye. Ibikorwa bizakorwa muri uru rwego byagenewe amafaranga miliyari 1,184 Frw, bingana na 15.2% by’ingengo y’imari yose.

Inkingi y’imiyoborere, izibanda ku gukomeza guteza imbere imitangire ya serivisi nziza no gucunga neza imari n’umutungo rusange mu nzego zose, kugendera ku mategeko, kongera imbaraga z’umuturage mu gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa, gukomeza gushyira imbaraga mu kubungabunga amahoro n’umutekano ndetse no gukomeza kubaka urwego rw’ububanyi n’ubutwererane n’amahanga rutajegajega.

Nyuma y’uko Minisitiri w’Imari agejeje kuri komisiyo umushinga w’itegeko, yagaragaje ko hari ibigo byagiye byerekana ko hari ibindi bintu byifuza gukora.

Ibyo byatumye hari miliyari 400 Frw zakuwe ku bikorwa bimwe zimurirwa ku bindi byihutirwa.

Nk’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rwongerewe Miliyari 3,08 Frw, ava kuri miliyari 352,5 yari mu mbanzirizamushinga agera kuri miliyari 355,6 Frw.

Ibijyanye no kurengera abatishoboye byongerewe miliyari 7,2 Frw mu 2026/2027 akazagera kuri miliyari 59,7 Frw avuye kuri 55,4 Frw.

Ku bijyanye n’urwego rw’ubwikorezi, ingengo y’imari yagenewe uru rwego yagabanyutseho miliyari 2,4 mu mwaka wa 2026/2027, ugereranyije n’iyari yateganyijwe mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari.

Iryo gabanyuka ryatewe no kuba hari imishinga irimo kugera ku musozo ku buryo harimo gutegurwa izayisimbura.

Bigaragara kandi ko mu gihe giciriritse ingengo y’imari yuru rwego izakomeza kwiyongera, aho mu mwaka wa 2027/2028 iziyongeraho FRW 83,8 Frw na 92,6 mu 2028/2029.

Nanone kandi ingengo y’imari igenewe kubaka no gusana imihanda y’imigenderano (feeder roads) yiyongereho miliyoni 483 Frw iva kuri miliyari 1.244,2 yari mu mbanzirizamushinga igera kuri miliyari 1.727,2.

Abadepite bemeje ko ingengo y’imari ya 2026/2027 ari miliyari 7.796 Frw

Photos:

[fluentform id="3"]