sangiza abandi

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano arebana no gucyura impunzi

sangiza abandi

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, agenga itahuka ry’impunzi ku bushake.

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere, tariki 22 Kamena 2026,  i Addis Abeba muri Ethiopia.

Aya masezerano yasinywe nyuma y’Inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje impande zombi uko ari eshatu aho ku ruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira.

Ibiganiro byibanze ku kugaragaza uburemere bw’ikibazo cyo gucyura impunzi hagati y’ibihugu byombi ndetse no gushakira hamwe igisubizo kirambye hagamijwe kwihutisha ibikorwa byo gufasha impunzi gutaha mu bihugu byazo.

Muri iyi nama RDC yemeye ko ku butaka bwayo hari Abanyarwanda 196.289 basaba ubuhungiro aho muri bo 75.421 bamaze kubarurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanye-Congo 84.456. 

RDC yemeye ko guhera mu Ukwakira 2026, izatangira gutanga ahantu h’ingenzi abo bashaka gutaha bazajya bajyanwa.

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byihaye y’uko uyu mwaka wa 2026 impande zombi zizafatanya mu gufasha impunzi nibura 10.000 gutaha ku bushake.

Abitabiriye iyo nama bashimangiye ko gutahuka kw’impunzi ku bushake bigomba gukorwa mu buryo bwizewe, bubahesha agaciro kandi bushingiye ku makuru ahagije, kuko ari imwe mu nzira z’ingenzi zo gushaka ibisubizo birambye no kubaka amahoro arambye.

Ni mu gihe Abanyarwanda 8.394 bamaze gutahuka bava muri RDC kuva muri Mutarama 2025, barimo 2.347 batashye mu 2026.

Hari kandi abandi Banyarwanda barenga 400 bamaze ukwezi kurenga bategereje gutaha, bari mu bigo by’agateganyo muri Nord Kivu na Sud Kivu.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano arebana no gucyura impunzi
Aya masezerano yasinywe nyuma y’Inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje impande zombi zirimo u Rwanda, RDC na UNHCR
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira

Photos:

[fluentform id="3"]