Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yatangaje ko muri uyu mujyi hagiye kubakwa indi mihanda y’abanyamaguru bari muri siporo izi nka ‘Green carpet’, mu rwego rwo gufasha abantu kurushaho gukora siporo.
Ibi yabitangarije i Bugesera ku cyumweru tariki 21 Kamena 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup yari iri kuhabera.
Imihanda ya Green Carpet isanzwe iri mu Mujyi wa Kigali irimo uri i Nyarutarama ahazwi nka Kigali Golf ndetse na Kimihurura hafi y’Ibiro bya Minisitiri w’intebe.
Green carpet ni imihanda yihariye ishyirirwaho abakora siporo zirimo iyo kwiruka (ishyirwamo amabara y’icyatsi), ifasha abantu kandi benshi kuyikora bisanzuye kandi ntibabangamirwe n’ibindi binyabiziga.
Meya Dusengiyumva yavuze ko hateganywa kubakwa izindi nzira zihariye z’abakora siporo mu muhanda, zunganira ahasanzwe, harimo umuhanda iri kubakwa i Rebero, ndetse n’iteganywa kubakwa i Nyamirambo hafi ya Stade ya Kigali yitiriwe Pele, asaba abaturage gukunda no kwitabira siporo.
Ati “Turagirango dukangurire abaturage b’Umujyi wa Kigali kujya bakora siporo. Dufite ibyanya bya siporo n’i Nyamirambo tugiye kuyubaka, hari n’indi turi kubaka i Rebero, ariko bajye bitabira na Car Free day [Siporo rusange iba kabiri mu kwezi] kugira ngo tudusheho kugira ubuzima bwiza.”
Yashimangiye ko Umujyi wa Kigali uzakomeza gufatanya n’abaturage guteza imbere ibikorwaremezo bya siporo ku buryo umuturage uhatuye abasha gukora agatera imbere ariko agakora na siporo akagira ubuzima bwiza.
Ati “Birashoboka ko twakora siporo tugatera imbere,tugashimisha abaturage, ariko tunabona ibyiza biva muri siporo.”
Umujyi wa Kigali ukomeje gushyiraho uburyo bufasha abawutuye gukora siporo haba mu kubaka no kuvugurura ibibuga n’inzu z’imikino, gushyiraho ibyanya byihariye bya siporo ndetse n’ibikorwa bihuriza abantu muri siporo birimo na Car free day iba kabiri mu kwezi ku cyumweru.










