sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ubufatanye n’amahanga bwafashije guteza imbere u Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka no kwihutisha iterambere rwubakiye cyane ku bufatanye rwagiranye n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya mbere ku Bufatanye hagati y’Ibihugu bikiyubaka n’abandi bafatanyabikorwa, bizwi nka ‘South-South & Triangular Cooperation’, iri kubera i Kigali, kuva ku wa 22 – 23 Kamena 2026.

South-South Cooperation ni uburyo bw’ubufatanye bukorwa hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bugamije gusangira ubumenyi, ubunararibonye, ikoranabuhanga n’andi makuru yafasha kwihutisha iterambere.

Triangular Cooperation yo yongeraho uruhare rw’umufatanyabikorwa wa gatatu, ushobora kuba igihugu cyateye imbere cyangwa umuryango mpuzamahanga, ugatanga inkunga mu by’amikoro, ubufasha bwa tekiniki byose bifasha kurushaho gutanga umusaruro.

Iyi nama yateguwe mu Rwanda ku bufatanye bwa Rwanda Cooperation n’Ibiro bya UNDP mu Rwanda, ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye n’imikorere y’inzego hagamijwe ishyirwa mu bikorwa rirushaho gutanga umusaruro.”

Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubufatanye bw’bihugu bikiyubaka n’abandi bafatanyabikorwa bushingiye ku bwuzuzanye, kubahana no gusangira ubunararibonye, aho kumva ko igihugu cyaba nyamwigendaho.

Ati “Urugendo rw’u Rwanda rw’iterambere rwashingiye ku bufatanye bw’ibihugu bikiyubaka n’abandi bafatanyabikorwa badusangije ubunararibonye bwabo, rimwe na rimwe batubwira ibyo bagezeho ndetse n’amasomo bakuye mu bitarakozwe neza.”

Yasobanuye ko ubu bufatanye butanga amahirwe ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere yo kwigiranaho, gusangira ubumenyi, ikoranabuhanga n’uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo bihuriweho, aho buri gihugu gifatwa nk’umufatanyabikorwa ungana n’undi.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko u Rwanda rwishimira kwakira iyi nama ya mbere, ndetse rukaba rwifuza ko umujyi wa Kigali uba ihuriro rifasha ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi (Global South) gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.

Ati “U Rwanda rwishimira kwakira iyi nama ya mbere, kandi rufite intego yo gushyira ku rwego mpuzamahanga Kigali nk’ihuriro ry’ubufatanye bw’Ibihugu bikiyubaka n’ubw’abafatanyabikorwa. ahantu ho guhanahana ubumenyi hagati y’ibihugu kandi bigategurwa neza, aho ibikorwa byiza bishyirwa mu bikorwa bikanahuzwa n’aho bikeneye gukoreshwa, aho kuba ibyo kurebererwa gusa.”

Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ubu bufatanye nk’inzira ifasha ibihugu kubakira ku bunararibonye bw’ibindi bihugu no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihuriyeho.

Photos:

[fluentform id="3"]