sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe yasangije Lesotho inkingi eshatu zafashije u Rwanda kwiyubaka

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kubaka Igihugu no kugiteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwashingiye ku miyoborere myiza n’icyerekezo cyatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, cyafashije Abanyarwanda guhindura amateka no kubaka ejo heza.

Ni ibyo yagarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama yiga ku miyoborere yabereye muri Lesotho.

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Matekane, ihuza abayobozi n’impuguke, aho baganiraga ku miyoborere, iterambere rirambye n’uburyo ibihugu bya Afurika byakwigiranaho mu kubaka inzego zikomeye.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yavuze ko nta gihugu gishobora gukora nk’ibyo ikindi gikora uko byakabaye, kuko buri gihugu gifite amateka n’imiterere byihariye.

Icyakora avuga ko ubunararibonye bw’u Rwanda bushobora kuba isomo rifasha ibindi bihugu mu rugendo rwabyo rw’iterambere.

Yibukije ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwari mu bihe bikomeye birimo gusenyuka kw’inzego za Leta, ubukungu bwari bwarazahaye ndetse n’ihungabana rikomeye ryari riri mu baturage.

Ati “Nubwo ibyo bibazo byari bikomeye, hari ikintu kimwe twashoboye kugenzura, amahitamo twafataga ku hazaza h’Igihugu.”

Yasobanuye ko Perezida Paul Kagame yafashe icyemezo gikomeye cyo kutemera ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo aba ariyo agena urugendo rw’inzozi z’Abanyarwanda, ahubwo u Rwanda rwiyemeje kureba kure no gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko muri urwo rugendo hari amasomo atatu y’ingenzi u Rwanda rwigiyeho.

Isomo rya mbere ni ugutinyuka guteganyiriza Igihugu. Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko gahunda ya Viziyo 2020 yatangiye mu myaka ya 2000 yahaye igihugu icyerekezo gihuriweho, ituma inzego za Leta zikorana zifite intego imwe, ndetse kimakaza umuco wo gufata ibyemezo harebwa inyungu z’igihe kirekire.

Yavuze ko nubwo intego zayo zose zitagezweho, icyo yagezeho gikomeye ari ugushyiraho umuco wo gutekereza kure, ari na wo ukomeje kubakirwaho muri Viziyo ya 2050.

Isomo rya kabiri yavuze ko ari uguhindura ibyo igihugu gifite bikaba ishingiro ry’iterambere. Yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwahisemo kutaguma mu isura y’amateka mabi ahubwo rutekereza uko rwakubaka indi shusho nshya.

Yagaragaje ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito kidakora ku nyanja kandi kidafite umutungo kamere mwinshi, rwashoye imari mu mutekano, imiyoborere myiza, ubukerarugendo ndetse no kubaka ibikorwa remezo byakira inama mpuzamahanga, kugira ngo rube igihugu gikurura abashoramari, abafatanyabikorwa n’abakerarugendo.

Yanavuze ko ikoranabuhanga ryifashishijwe mu koroshya serivisi za Leta binyuze ku rubuga rwa Irembo, rugafasha abaturage kubona serivisi mu buryo bwihuse kandi bunoze.

Yongeyeho ko u Rwanda rwakomeje kubaka ubukungu rushingiye ku micungire myiza y’umutungo, kubaka inzego zikomeye no kongera ubushobozi bwo kwishakamo amafaranga, ku buryo inkunga z’amahanga zisigaye zigira uruhare ruto mu ngengo y’imari y’Igihugu.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye kandi ko ibyo byose bidashoboka hatabayeho kubazwa inshingano no kurwanya ruswa.

Ati “Perezida Kagame yakomeje kugaragaza ko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Icyizere abaturage bagirira inzego cyubakiye ku butabera, ubunyangamugayo no kubazwa inshingano.”

Isomo rya gatatu yavuze ko ari ugushyira abaturage ku isonga ry’iterambere aho kuba ababurebera gusa. Yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwabonye ko kubaka igihugu bisaba kongera icyizere hagati y’abayobozi n’abaturage.

Yagaragaje ko ari yo mpamvu hashyizweho gahunda zirimo Umushyikirano, utuma abaturage baganira n’abayobozi, bababaza ibibazo kandi bakabagezaho ibitekerezo byabo, ndetse n’Imihigo ituma abayobozi biyemeza ibyo bagomba kugeraho kandi bakabibazwa.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye kandi ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Lesotho bukomeje kwaguka no gukomera.

Ati “Twishimira cyane ibiganiro byo kungurana ibitekerezo n’ubumenyi byabaye hagati y’Ibihugu byombi mu myaka ishize, harimo no kwitabira Umwiherero w’Abayobozi muri Lesotho, kuko bigaragaza intego duhuje yo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.”

Yasoje avuga ko u Rwanda rwiteguye kurushaho gushimangira ubufatanye na Lesotho, hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi no gukomeza gusangira ubunararibonye mu miyoborere n’iterambere.

Photos:

[fluentform id="3"]