Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda buri mwaka abangavu barenga ibihumbi 23 baterwa inda mu gihe ku munsi ari abagera kuri 60, agaragaza ko ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’abana baterwa inda no ku bana bavuka muri ubwo buryo.
Ibi yabigutseho kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kamena 2026 mu Ihuriro ry’Urubyiruko ku kwihutisha ibikorwa byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu.
Ni ihuriro ryitabiriwe n’abagera ku 2000 biganjemo urubyiruko, rikaba riramurikirwamo ku mugaragaro Inyoborabiganiro igenewe abahugura kuri gahunda yo kwimakaza umuco wo kuganira mu muryango.
Mu kiganiro Dr. Nsanzimana yagejeje ku bitabiriye iri huriro yagaragaje impungenge zikomeye ku buryo imibare y’abana baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure ikomeje gutumbagira avuga ko ari ikibazo gikomereye igihugu.
Yagize ati “ Abana 60 baterwa inda ku munsi ni abana benshi ariko ikindi gihangayikishije kurusha ibindi n’uko imibare ikomeza kwiyongera, ugereranyije uko byari bimeze mu 2020 na 2025 byariyongeye aho byavuye kuri 5% bigera ku 8%. Ariko noneho ubuzima bw’abo bana n’abo bazabyara nabwo bufite ikibazo”.
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko guterwa inda ukiri umwangavu biteza ikibazo gikomeye atari ku mwana watewe inda gusa ahubwo n’umwana uvutse agira ibibazo aho bibagiraho ingaruka zirimo guta ishuri kuri uwo mubyeyi no guhura n’imikurire mibi kuri urwo ruhinja aho rushobora kugira ibibazo birimo kugwingira.
Yavuze ko kandi uretse guhura n’ibibazo by’imikurire y’uwo mwana wavutse usanga hari n’ikibazo abangavu baterwa inda inda bakunda guhura nacyo cyo gupfa babyara bitewe n’uko baba babyaye umubiri wabo utaragira ubushobozi bwo kubyara.
Yagize ati “ Ikindi ni uko abana bavuka ku bangavu batewe inda ari bo benshi baza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyago byo kuvuka batagejeje igihe ndetse ni na bo bagwingira. Imibare yerekana ko ⅓ by’aba bana bavuka bagwingira; ndetse na ⅓ cy’abapfa batagejeje igihe bavuka kuri abo bangavu batewe inda. Iki kibazo kiba uruhererekane mu muryango n’Igihugu.”
Yagaragaje impamvu zituma abangavu baterwa inda.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma umubare w’abangavu baterwa inda ukomeza kwiyongera buri mwaka.
Iya mbere mu zo yagarutseho ni ijyanye no kutiga cyangwa kwiga ariko uguta ishuri ku bana b’abakobwa aho yagaragaje ko umwana w’umukobwa utarasoje amashuri abanza aba afite ibyago byo kubyara imburagihe byikubye inshuro eshanu ugereranyije n’uwarangije amashuri yisumbuye.
“Yagize ati kutiga cyangwa guta ishuri utararangiza amashuri bigukubira inshuro eshanu ibyago byo gutwita utarageza imyaka y’ubukure”.
Mu Bushakashatsi bwa Karindwi ku Bwiyongere n’Imibereho y’Abaturage (DHS 7) bwagaragaje ko abangavu batewe inda kuva mu 2020-2025, 21% byabo batabashije kugera mu ishuri, 13% bize amashuri abanza naho 4% bize ay’isumbuye.
Ikindi Minisitiri yagaragaje ni ukutagira amakuru ahagije no kugira abajyanama babi aho usanga bamwe mu rubyiruko basangizanya amakuru atari yo, ugasanga bamwe babeshya abandi ibinyoma biganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina batarageza imyaka y’ubukure bigatuma basama inda imburagihe.
Yagize ati “ Urubyiruko usanga rusangizanya amakuru y’ibinyoma aho hari bamwe babeshya abandi ngo iyo urwaye ibiheri ugakora imibonano mpuzabitsina birakira cyangwa ngo iyo ari ubwa mbere iyikoze ntabwo utwita n’ibindi. Ibyo ntabwo ari byo”.
Yagaragaje kandi ko urubyiruko rukwiye kugira ubushishozi mu guhitamo abo bagendana aho yagaragaje ko ibikundi bamwe bagendamo usanga bibashora mu ngeso mbi zirimo gukora imibonano mpuzabitsina.
Dr. Nsanzimana yavuze ko ubukene na bwo ari imwe mu mpamvu ituma abangavu baterwa inda aho hari ababwuririraho bagashukisha abana impano n’ibindi bituma babasha kubasambanya bakabatera inda.
Ihohotera na ryo ryagaragajwe nk’imwe mu mpamvu ituma umubare w’abangavu baterwa inda ukomeza kuzamuka aho Minisitiri Nsanzimana yavuze ko hakwiye gushyirwa ingufu mu kurirwanya.
Ku bijyanye n’icyakorwa ngo umubare w’abangavu baterwa inda ugabanuke, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze abana b’abakobwa bose biga nibura kugeza basoje amashuri yisumbuye.
Yagize ati “Iki cyonyine kigira umusaruro hafi 70% wo kugabanya inda ziterwa abangavu”.
Ibindi yavuze byafasha muri uru rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu, harimo kubona serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, guha abana amakuru no kwimakaza ibiganiro byo mu miryango.
Ubushakashatsi bwa DHS 7, bwagaragaje ko imibare y’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 batwaye inda yiyongereye mu myaka 5 ishize, iva kuri 5% yariho mu 2020, igera ku 8% mu 2025.
Ubushakashatsi bumaze gukorwa inshuro 7 bwerekanye ko mu 2005 abangavu batewe inda bari kuri 4%, mu 2010 bari kuri 6%, mu 2015, bageze kuri 7%, bigeze mu 2020 bageze ku ijanisha rya 5%, mu gihe mu 2025 bageze ku 8%.










