sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere mu by’amategeko nshinga zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hamwe n’abayobozi bo mu Bunyamabanga bw’uyu muryango bayobowe n’Umuyobozi Wungirije w’Umunyamabanga Mukuru, Andrea Ariik Aguer.

Ni ibyatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku rugendo rugamije ishyirwaho ry’Impuzamashyirahamwe ya politiki ya Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko ku ntambwe imaze guterwa mu itegurwa ry’Itegeko Nshinga rizagenga iyo mpuzamashyirahamwe.

Banagarutse kandi ku byiciro bikurikira bigamije kwihutisha gahunda yo kurushaho kwimakaza ubufatanye n’ukwishyira hamwe kw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iri tegeko Nshinga ry’Impuzamashyirahamwe ya Politiki ya Afurika y’Iburasirazuba ni inyandiko iri gutegurwa izagena uburyo ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bizakorana mu rwego rwa politiki mbere y’uko bigeze ku rwego rwo kwihuza kw’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, nk’uko biteganywa n’amasezerano yashyizeho EAC.

Ni ukuvuga ko ibihugu bizakomeza kugira za Guverinoma zabyo, ariko bikagirana ubufatanye bwimbitse mu byemezo bimwe na bimwe bihuriweho.

Photos:

[fluentform id="3"]