sangiza abandi

Impamvu y’idindira ry’amasezerano ya Washington  n’ibihano bya Amerika – Amb. Nduhungirehe yabivuye imuzi 

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impamvu amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yadindiye, asobanura ko uruhande rwa Kinshasa rwananiwe gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko amasezerano ya Washington yasinywe amaze umwaka atarashyirwa mu bikorwa kuko ku ruhande rwa Congo habuze ubushake bwa politiki, ikindi iki gihugu kikaba cyarakomeje ubufasha bwacyo ku mutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Ku wa 27 Kamena 2025, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba bashyize umukono ku masezerano yasinyiwe i Washington, agamije guhagarika amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibi Amb. Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro na France 24, agaragaza ko impamvu amasezerano ya Washington atatanze umusaruro ari uko Leta ya RDC yakomeje gufasha umutwe wa FDLR, anakira abarwanya Leta y’u Rwanda barimo umuhungu wa Juvénal Habyarimana witwa Jean Luc Habyarimana.

Yagize ati “Ingingo nyamukuru yari mu masezerano yari iy’uko ibikorwa byo gusenya burundu abajenosideri ba FDLR bigomba gukorwa, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda. Yemwe hari na gahunda y’iminsi 90 yo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje. Icyakora, ikibazo nyamukuru ni ukubura ubushake bwa Politiki ku ruhande rwa Kinshasa.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri ni ikibazo cyo gusenya FDLR. Aho kwita kuri iyi ngingo, ingufu za nyuma Guverinoma ya Congo muri uyu mwaka wose yazishyize mu kongerera imbaraga FDLR ku ruhande rwa gisirikare, ariko no gushyira ku murongo FDLR ku ruhande rwa Politike, biciye mu bantu nka Jean-Luc Habyarimana uba hano mu Bufaransa cyo kimwe n’abandi bantu.”

Umunyamakuru yabwiye Amb Nduhungirehe ko RDC yatangiye gahunda z’ibijyanye no gusenya FDLR, na we ati: “Niba yarabitangiye umusaruro uri he? FDLR iracyashyigikiwe n’ubutegetsi bwa RDC, nta kintu na kimwe kirakorwa.”

Nduhungirehe yabajije Umunyamakuru niba yarumvise ibyo Umujyanama wa Perezida Trump mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika aherutse gutangaza ati “Mwanumvise na Massad Boulos ku wa Gatanu abwira akanama k’umutekano ko RDC ntacyo irakora ku bijyanye no gusenya FDLR.”

Minisitri Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutandukanye na RDC ku kubahiriza ibikubiye mu masezerano ndetse ko bishimangirwa n’ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yatangaje ku wa 5 Kamena 2026, aho yemereye abadepite ko u Rwanda ruri kubahiriza aya masezerano, mu gihe RDC ntacyo irakora.

Icyo gihe kandi Rubio yabwiye abadepite ko afite icyizere ko hagati muri Nyakanga 2026, u Rwanda ruzaba rwarujuje ibyo rusabwa.

Ati “Nta gihe ntarengwa cyatanzwe na Amerika. Ni twebwe u Rwanda, mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington agamije amahoro n’iterambere, twatanze igitekerezo cy’uburyo impande zombi zakwihutisha gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje.”

Raporo nshya y’Urwego rwigenga rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri Afurika, (BAPA), igaragaza ko nyuma y’umwaka umwe hasinywe amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hamaze gushyirwa mu bikorwa ⅓ cyayo ni ukuvuga 35%.

Yagarutse ku bihano bya Amerika

Minisitiri Nduhungirehe, yagaragarije Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ibihano byayo bibogamye bidashobora gukemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo ko biyenyegeza.

Ati: “Mbere na mbere, ibi bihano birabogamye. Bibogamira ku ruhande rumwe kandi nta musaruro byatanga. Gutanga ibihano si inshingano y’umuhuza. Niba umuhuza abona ko gufata ibihano ari ngombwa, kubifatira uruhande rumwe byoshya urundi.”

Yunzemo ati : “Ariko ku rundi ruhande, tubwira umuhuza wa Amerika ko twagiranye amasezerano n’uruhande rwitwa RDC, rwemeye guhagarika imirwano no gusenya FDLR. Amahoro ntiyaboneka mu gihe uruhande rumwe ari rwo rwubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano.”

Yagaragaje ko ingaruka zo kubogama zatangiye kugaragara kuko ingabo za RDC zenyegeje ibitero ku Banyamulenge muri Komini Minembwe no ku birindiro bya AFC/M23 kubera ko Perezida Félix Tshisekedi yabonye ko Amerika ntacyo imutwara.

Ati “Gukomereza muri uyu murongo ni bibi. Dukwiye kwicara ku meza, buri ruhande rukubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano.”

Ku wa 2 Werurwe ni bwo Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibihano byafatiwe ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bakuru bane, izishinja gufasha umutwe wa M23 mu ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC no kurenga ku masezerano ya Washington agamije amahoro.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibihano Amerika ifatirwa u Rwanda birimo kubogama
Umwaka urashize u Rwanda na RDC bishyize umukono ku masezerano y’amahoro

Photos:

[fluentform id="3"]