sangiza abandi

Perezida Kagame na Gen Ibingira bavuze ku bugwari bwa Kayumba ku rugamba

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame na Gen Ibingira Fred bagaragaje ubugwari bwa Kayumba Nyamwasa mu gihe cy’urugamba, ndetse ubwo bugwari akaba yarakomeje kubugaragaza kugeza n’uyu munsi.

Ni mu kiganiro Gen Ibingira yagezaga ku bitabiriye inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri.

Gen Ibingira Fred yatangiye avuga uburyo yigeze kumva Kayumva avuga ko yatabaye Perezida Kagame mu gihe cy’urugamba, mu gace ka Nkana.

Ati ” Kayumba nigeze kumva rimwe avuga ngo Afande biriya bintu byaratubabaje, avuga ngo yatabaye afande (Perezida Kagame) ngo Nkana. Kayumba turaziranye twese ku rugamba, hano hari aba ofisa batandukanye udushyize hano ukatuvuga, Kayumba no kugira utya ngo urebe umwanzi hari ubwo byamugoraga, kumureba gusa byonyine ngo akanure amaso.”

Gen Ibingira yakomeje agaragaza ko Kayumba atari umuntu ufite ubushobozi bwo kuba yatabara umuntu wari uyoboye urugamba.

Ati ” Utabara umuntu ko aba ahegereye, utabara umuntu ko aba afite batayo, utabara umuntu utagira icyo ugira, ntiyayoboye batayo, ntiyayoboye kompanyi no munsi yayo ntiyayoboye paratuni.”

Perezida Kagame yunze murya Gen Ibingira avuga uburyo Kayumba mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu yamusabye ko yabasabira ubuhunzi bakaba bagiye kuruhuka gato muri Uganda.

Perezida Kagame yagize ati ” Kayumba ibintu byakomeye niwe wambwiye ngo nge gusaba Uganda, ngo njye gusaba Museveni aduhe ubuhungiro ngo dukoreshe Kyangwali ahantu impunzi zahoze za Bunyolo, ngo baruhuke babone kugaruka ku rugamba.”

Gen Ibingira yakomeje avuga uburyo mu gihe cyo kurwanya abacengezi, Perezida Kagame yigeze gusaba buri musirikare ko yandika urupapuro avuga ko umwanzi atazongera guca umuhanda mu gace ayoboye, ariko Kayumba ari umwe babanje kwanga kubyandika no kubisinyira.

Gen Ibingira akomeza agaragaza ko muri icyo gihe ibintu bimaze gukomera n’umwanzi ameze nabi, Perezida Kagame yasabye ingabo kwigomwa amezi icyenda badahembwa kugirango bigurire indenge zo gukoresha ku rugamba.

Ati ” Turangije afande arongera aratubaza, umwanzi amaze kutubana mwinshi, ati ‘Dukore iki?’ tubura icyo dukora, tuti ‘indege’ dushaka indege turazibura, ati ariko ‘Ntitwamaze imyaka ine mu ishyamba tudahembwa, ubu ntidushobora kongera tukigomwa, tukamara ikindi gihe tudahembwa tukigurira indege’ dufata icyemezo ko duhagarika umushahara w’amezi icyenda nta musirikare wa RPA uhembwa, tugura indege ebyiri zarashe umwanzi.”

Gen Ibingira yakomeje agaya ababonye ibyo byose bikorwa ariko uyu munsi bakaba barahisemo kwanga u Rwanda n’ubuyobozi bwatumye Abanyarwanda babayeho uyu munsi.

Photos:

[fluentform id="3"]