Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Thelesphore Ndabamenye, yatangaje ko ibihugu bya Afurika bidakwiye gukomeza guhendwa no gutumiza ikawa hanze y’umugabane nyamara byohereza mu mahanga ingano nyinshi ya kawa idatunganyije bikongera kuyigura ku giciro gihanitse.
Ibi Minisitiri Ndabamenye yabitangaje kuri uyu wa 9 Nyakanga 2026 ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikabikorwa Nyafurika ry’iminsi 3 ry’ikawa n’icyayi (ACT Expo 2026), riri kubera i Kigali.
Ni imurikabikorwa ry’itabiriwe n’abarenga 600 baturutse mu bihugu 32.
Ubwo yatangizaga iri murikagurisha, Minisitiri Ndabamenye, yagaragaje ko Afurika ariyo nkomoko ya Kawa bityo ko uyu mugabane udakwiye gukomeza guhendwa no kuyigura mu bindi bihugu.
Yagize ati “Ariko kandi, tugomba kwibuka ukuri kw’ingenzi; Afurika ni yo nkomoko ya kawa. Ni muri aka karere ikawa yatangiriye, mbere y’uko ikwira ku Isi yose. Nyamara imyaka myinshi umugabane wacu wakomeje kohereza ikawa idatunganyije, nyuma tukayigura yongeye gutunganywa ku giciro kiri hejuru cyane. Ibi bigomba guhinduka, kandi biri guhinduka”.
Yagaragarije abitabiriye iri murikagurisha ko ejo hazaza ha kawa n’icyayi bya Afurika biri mu maboko y’Abanyafurika ubwabo, bityo ko bakwiye gushyira imbaraga mu kubyongerera agaciro mbere y’uko byoherezwa ku masoko mpuzamahanga.
Yagize ati “Ejo hazaza ha kawa n’icyayi bya Afurika ntihashingiye gusa ku bwinshi bw’umusaruro, ahubwo hashingiye ku gaciro tubyongerera mbere yo kubyohereza ku masoko mpuzamahanga. Tugomba gushyira imbaraga mu gutunganya kawa, kuyipfunyika neza, kuyubakira ibirango bizwi, no kubwira Isi amateka yacu twifashishije ibyo bicuruzwa”.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yagaragaje ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba, Abanyafurika bakwiye guhangana n’imbogamizi zikigaragara mu buhinzi zirimo imihindagurikire y’ibihe kandi bakabasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Yagize ati “Tugomba kandi guhatana ku isoko mpuzamahanga binyuze mu gutanga umusaruro wujuje ubuziranenge. Ni ngombwa korohereza abahinzi n’abawutunganya kubona igishoro, no gushora imari muri uru rwego”.
Dr Ndabamenye yagaragaje ko u Rwanda rwashyize ubuhinzi mu nkingi z’ingenzi z’iterambere ry’igihugu, kandi ko rwubatse uburyo buboneye bworohereza ubucuruzi n’ishoramari, avuga ko abashaka gushora imari yabo mu Rwanda amarembo afunguye.
Minisitiri Ndabamenye yagaragaje ko ubuhinzi bwa kawa n’icyayi biri mu byinjiriza u Rwanda agatubutse binyuze muri gahunda ya leta yo guteza imbere ubuhinzi bugezweho.
Mu 2025 u Rwanda, rwohereje mu mahanga toni zisaga ibihumbi 40 z’icyayi, zirwinjiriza asaga miliyari 170 Rwf. Ni mu gihe kandi muri uwo mwaka rwohereje hanze toni zisaga ibihumbi 20 z’ikawa, zinjije asaga miliyari 200 Frw.
Mu myaka itanu ishize Ikawa yinjirije u Rwanda asaga miliyari 773 Frw na ho icyayi cyinjije arenga miliyari 782 Frw.
Uretse kwinjiriza agatubutse igihugu, ibi bihingwa binatanga akazi kuri benshi aho abantu ibihumbi 400 bakora mu guhinga no gutunganya kawa, mu gihe abarenga ibihumbi 100 bakora mu buhinzi no mu nganda z’icyayi.










