sangiza abandi

USA yasabye ibihugu byose guhana abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ntambara,inibutsa ibihano byafatiwe FDLR

sangiza abandi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gusaba ibihugu bigize umuryango w’Abibumbye (ONU) gufatanya mu guhana abantu bose bakekwaho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu bihe by’intambara, zivuga ko amagambo gusa adahagije ahubwo hakenewe ibikorwa bifatika.

Ibi byatangajwe kuwa 8 Nyakanga 2026, mu nama ya 10,190 y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, yari yibanze ku nsanganyamatsiko yo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ntambara.

Iyo nama yayobowe na minisitiri w’intebe wa repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Judith Suminwa.

Mu ijambo rye, Ambasaderi wungirije wa Amerika muri ONU, Tammy Bruce, yavuze ko nubwo ibiganiro bifite akamaro, igikenewe cyane ari ugushyira mu bikorwa ingamba zirinda abagore n’abakobwa no guhana ababakorera ihohoterwa.

Yagize ati:”Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni amahano haba mu gihe cy’intambara cyangwa mu buzima busanzwe. Mu kwezi gushize, Minisiteri y’Imari ya amerika yafatiye ibihano abayobozi b’umutwe wa  FDLR bafite amateka y’iyicarubozo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Burasirazuba bwa RDC. Turashishikariza ibihugu byose bigize ONU gushyiraho uburyo bukomeye bwo kubiryoza ababikora.”

Tammy Bruce yavuze kandi ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bukomeje gushyira imbere ibikorwa bigamije gukemura amakimbirane no kurengera abasivili, cyane cyane abagore n’abana, aho bari hose ku isi.

Yakomeje asaba ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore kitagomba gufatwa nk’ikintu gisanzwe.

Yagize ati:”Amerika izakomeza kubahiriza inshingano zayo no gusaba hafatwa ingamba zifatika zo kurinda abantu bafite intege nke. Nta mpamvu n’imwe yatuma ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana rikomeza kwihanganirwa. Nk’abantu bafite umuco, dufite inshingano zo kurirandura.”

Iyi nama yabaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’intambara, aho imiryango mpuzamahanga n’iya leta ikomeza gutangaza ko abagore n’abakobwa ari bamwe mu bibasiwe cyane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nubwo hari ibiganiro by’amahoro biri gukorwa binyuze mu nzira za Washington na Doha, ndetse hakaba hakomeje ibikorwa bya dipolomasi, umutekano mu Burasirazuba bwa RDC uracyakomeje kuba mubi, aho impande zose zikomeza gushinjanya kutubahiriza ibyo ziyemeje, bigatuma amahoro arambye akomeza kutagerwaho.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]