Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yongereye igihe cy’ihagarikwa ry’agateganyo ry’ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd kugeza ku itariki ya 30 Nyakanga 2026.
Ibi bikubiye mu itangazo BNR yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 9 Nyakanga 2026, rivuga ko muri icyo gihe Mobicash itemerewe gukora ibikorwa bijyanye no gutanga serivisi zo kwishyurana cyangwa kwakira amafaranga y’abakiriya bashya.
Iki kigo cyari cyarahagaritswe amezi atatu kuva ku wa 23 Mutarama 2026 kubera kutubahiriza amabwiriza agenga ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana.
BNR yavuze ko mu gihe ibikorwa by’iki kigo bigifunze by’agateganyo, abakiriya basanzwe bafite amafaranga kuri Mobicash Rwanda Ltd, bazakomeza kugira uburenganzira bwo kuyabikuza cyangwa kuyasubizwa.
Ibyo bikorwa ariko bizagenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda mu rwego rwo kurengera umuguzi wa serivisi z’imari no gutunganya imitangire ya serivisi.”
BNR yafashe uyu mwanzuro hakurikijwe amabwiriza rusange nº 74/2023 yo ku wa 18/09/2023 agenga abatanga serivisi zo kwishyurana nk’uko abiteganya mu ngingo yayo ya 35, igika cya 2.
Mobicash ikora ibijyanye no kubika no kohereza amafaranga mu buryo bw’ikorabuhanga.









