sangiza abandi

Abanyarwanda 19% bafite kimwe mu  bibazo by’ubumuga 

sangiza abandi

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko umubare munini w’Abanyarwanda bafite imyaka itanu kuzamura bafite ubushobozi busesuye bwo gukora ibikorwa byabo bya buri munsi, nubwo hari igice gifite ibibazo by’imikorere mu nzego zitandukanye.

Ibi byatangajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, bwasohotse ku itariki ya 30 Kamena 2026.

Ni ubushakashatsi bwakozwe ku baturage 48,075 bari hejuru y’imyaka itanu, aho bapimwe mu ubushobozi bafite mu nzego zirimo; kumva, kugenda, kuvuga, kwibuka no kwiyitaho.

Raporo yavuye muri ubu bushakashatsi igaragaza ko 81% by’Abanyarwanda bafite imyaka itanu kuzamura nta kibazo na kimwe bafite mu nzego zose zapimwe zirimo kureba, kumva, kugenda, kwibuka, kwiyitaho no kuvugana. 

Icyakora, 13% bagaragaje ko bafite ikibazo runaka nibura mu rwego rumwe mu zapime, mu gihe 6% bafite ikibazo gikomeye cyangwa badashobora gukora na gato nibura rumwe muri izo nzego.

Abafite imyaka 60 kuzamura ni bo bagaragayeho ibibazo byinshi kurusha abandi. Muri iki cyiciro, 72% bafite ikibazo nibura mu rwego rumwe rw’imikorere. 

Muri bo, 40% bafite ikibazo cyo ku rwego ruciriritse, 29% bafite ikibazo gikomeye, naho 3% ntibashobora gukora na gato nibura rumwe muri izo nzego.

Raporo kandi igaragaza ko ubumuga cyangwa ibibazo bikomeye by’imikorere byiyongera bijyanye n’uko abantu bagenda begera izabukuru. 

Mu bantu bari munsi y’imyaka 40, hagati ya 2% na 4% ni bo bafite ikibazo gikomeye cyangwa badashobora gukora na gato nibura rumwe mu nzego zapimwe. 

Iyi mibare irazamuka ikagera kuri 7% mu bafite imyaka 40 kugeza kuri 49, bikagera kuri 15% mu bafite imyaka 50 kugeza kuri 59, naho mu bafite imyaka 60 kuzamura igera kuri 32%.

Ku baturage bafite imyaka 15 kuzamura, abagore ni bo byagaragaye ko bafite ibibazo byinshi kurusha abagabo. Abagore 73% bavuga ko nta kibazo bafite mu nzego zose zapimwe, mu gihe abagabo ari 79%.

Ikibazo cyo kutabona neza ni cyo cyiganje kurusha ibindi, aho kigira ingaruka ku bagore 20% mu gihe ku bagabo ari 15%. 

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko mu Ntara y’Amajyepfo ari ho hagaragaye umubare munini w’abafite ikibazo cyo kutabona neza, aho abagore bagifite bangana na 24% mu gihe abagabo ari 18%. 

Hakurikiraho Intara y’Amajyaruguru aho abagore 22% bafite ikibazo cyo kutabona mu gihe abagabo ari 14%. Iburasirazuba abagore bagifite ni 20% naho abagabo ni 15% mu gihe mu Burengerazuba abagore bafite ikibazo cyo kutabona bangana na 20%, abagabo bakaba 15%. Mu Mujyi wa Kigali ho iki kibazo kiri hasi cyane, kuko gifitwe n’abagore 12% n’abagabo 8%.

Hakurikiraho ikibazo cyo aho abagore 11% bafite ikibazo cyo kugenda cyangwa kurira urwego mu gihe abagabo bagifite ari 7%.

Muri rusange, abagore 18% bafite ikibazo cyo ku rwego ruciriritse nibura mu rwego rumwe mu zapimwe, mu gihe ku bagabo ari 15%. 

Abafite ikibazo gikomeye, abagore ni 8% naho abagabo ni 6% mu gihe abatagishoboye gukora na gato nibura mu rwego rumwe bari munsi ya 1% ku bagore no ku bagabo.

Ubumuga bwo kutabona ni bwo bwiganje mu Rwanda kurusha ubundi

Photos:

[fluentform id="3"]