sangiza abandi

Abadepite bagaragaje ko ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kiri gufata indi ntera

sangiza abandi

Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage bagaragaje ko mu turere tumwe na tumwe hari ikibazo cy’izamuka ry’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

Ni nyuma y’ingendo bakoze hirya no hino mu gihugu bagamije gusuzuma  uko ikibazo cy’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubuzima bwo mu mutwe gihagaze  mu Rwanda.

Mu turere 15 basuye basanze hari ikibazo cy’izamuka ry’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko aho hari inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’izemewe ariko zifite igipimo cyo hejuru cya alukolo (alchool) ariko zigura amafaranga make mu turere tumwe na tumwe.

Bashimye ko Leta yashyizeho ibigo ngororamuco n’amavuriro afasha ababaswe n’ubusinzi n’ibiyobyabwenge kubivamo.

Icyakora, basanga hakwiye kongerwa ubufatanye bw’inzego zose mu kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga zitujuje ubuziranange kuko zikomeje kugira ingaruka mbi ku baturage harimo ubumuga n’urupfu kuri bamwe.

Iki gikorwa Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage bagikoreye mu Ntara zose n’Umujyi wa kigali aho cyari kigamije kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite.

Ni imyanzuro irimo; ujyanye no gukurikirana ikibazo cy’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza ubuzima bw’ababikoresha byagaragaye mu Turere tumwe na tumwe ndetse no gukurikirana ibibazo by’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu mezi atandatu ashize kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2026, abantu 44 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Abadepite bagaragaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu rubyiruko kiri gufata indi ntera
Ubusinzi bwiganje cyane mu rubyiruko

Photos:

[fluentform id="3"]