Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatangaje ko kuvanga Ingabo za RPA zari zimaze gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu n’iza FAR bari bahanganye byatanze ubutumwa bukomeye ku Banyarwanda ko ikibazo atari umusirikare urwana ahubwo ko ari imiyoborere mibi.
Ibi Gen Karuretwa yabitangaje ku wa 5 Nyakanga 2026, ubwo yagarukaga ku rugendo rwa RDF mu myaka 32 ishize urugamba rwo kubohora igihugu no guhagararika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rurangiye.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuvugizi wa RDF yagarutse ku buryo nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu ingabo zari iza FPR Inkotanyi, RPA zari zimaze gutsinda urugamba zemeye kwakira ingabo za FAR zari zimaze gukora Jenoside, avuga ko umuntu atari we kibazo ahubwo ikibazo gikomeye kurusha ibindi ari ubuyobozi bubi.
Yagize ati “ “Kuvanga ingabo za RPA n’ingabo zatsinzwe byatanze ubutumwa bukomeye kuri ex-FAR ndetse no ku Banyarwanda muri rusange ko umwanzi atari umuntu, ko atari umusirikare urwana, ko ahubwo ari imiyoborere mibi. Ko iyo uyivuyemo uba utakiri umwanzi.”
Nyuma y’uko urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye mu kigo cya Gisirikare cya Gako hatangiye ibikorwa byo kwinjiza ingabo za Ex-FAR mu ngabo za RPA.
Mu mezi atatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri Nyakanga kugera mu Ukwakira abasirikare barimo abofisiye n’abato 76 binjijwe muri RPA. Mu gihe mu myaka itatu gusa kuva 1995 kugera mu 1998 RPA yinjije ingabo za Ex-FAR zirenga ibihumbi 10 mu gisirikare.
Gen Karuretwa yavuze kwibohora kwari ugutangira kubaka igihugu cyubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda bitandukanye na politiki y’ivangura yaranzwe n’ubutegetsi bwabanje bwabibye amacakubiri mu banyarwanda ari naho havuye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Yagize ati “Kwibohora ni nko gutangira kubaka Igihugu bundi bushya ugendeye ku cyerekezo gishya gitandukanye n’icyari gihari, cyemerera Abanyarwanda bose kuba mu gihugu nta vangura; mbese ni nko gutangira bundi bushya ubuzima bw’Igihugu. Urumva rero ko ari umunsi ukomeye mu mateka y’Igihugu.”








