Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Patrick Karuretwa, yashimangiye akamaro ko gushyiraho ingamba z’ubwirinzi ku Rwanda, avuga ko zitazavaho hakiri abifuza kurugirira nabi, ahubwo ko zishobora kugenda zihinduka bitewe n’uko ibintu bihagaze.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA ku Cyumweru tariki 5 Nyakaga 2026, cyibanze ku mutekano n’ubusugire bw’igihugu, mu gihe u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imwaka 32 rwibohoye.
Brig Gen Karuretwa yashimangiye ko u Rwanda rufite impamvu zo gushyiraho ingamba z’ubwirinzi, by’umwihariko mu gihe bikigaragara ko hari imbaraga nyinshi zishyirwa mu mugambi wo guhangabanya umutekano w’u Rwanda.
Yagize ati “Niba hariho ingamba z’ubwirinzi, ni uko hari ikibazo gihari wirinda, ni uko hari umwanzi ufite icyo agamije gukora hano mu Rwanda. Ingamba z’ubwirinzi nta gihugu kitazigira.”
Yavuze ko Umutwe wa FDLR w’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse ukaba unashyigikiwe n’Ubutegetsi bw’icyo gihugu, umugambi wawo ari uwo kuzahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati “Iyo urebye ikibazo nk’icyo dufite ubu, aho Perezida wa RDC yiyemeza gukorana n’abanzi bacu kugirango badutere ibibazo, ingamba z’ubwirnzi ntabwo zivaho zirahinduka.”
Mu kurushaho gushimangira akamaro k’izi ngamba z’ubwirinzi yatanze urugero rw’igihe u Rwanda ruterwa n’abacengezi (inyeshyamba ziganjemo abahoze mu ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR) n’interahamwe), yumvikanisha ko biriya byabaye isomo ku Rwanda ry’uko hadakwiye kubura izo ngamba mu guhora rwiteguye ibibazo nk’ibyo.
Ati “Ibintu byo gutegereza umwanzi ibikorwa bye bikadusanga ku butaka bw’u Rwanda twarabibonye tuzi aho byatugejeje. Ntabwo turi abanyeshuri babi.”
Yashimangiye ko u Rwanda rutazahwema gushyiraho izo ngamba mu kwirinda ibibazo bishobora guturuka muri RDC, ahubwo ko wenda zishobora kugenda zihinduka bitewe n’uko bihagaze.
Brig Gen Karuretwa yavuze ko u Rwanda rutitaye ku gitutu cy’abahora barusaba gukura ingamba z’ubwirinzi ku mupaka warwo na RDC mu gihe ikibazo gihari kitarakemuka ngo umutwe wa FDLR urandurwe burundu.
Ati “Nta gihe hatabaye igitutu ku Rwanda. Kuvuga ko twavanaho ingamba z’ubwirinzi, ntabwo turi abiyahuzi.”








