sangiza abandi

Perezida Kagame ari muri Qatar

sangiza abandi

Perezida Kagame yageze muri Qatar, aho yagiye kwifatanya n’abaturage, Umuryango n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku bw’urupfu rw’umubyeyi we, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.

Umukuru w’Igihugu n’itsinda bari kumwe bageze muri iki gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2026. Bakiriwe na Minisitiri Ushinzwe ubwikorezi, Sheikh Mohammed bin Abdullah bin Mohammed Al-Thani na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.

Urupfu rwa Sheikh Hamad wapfuye afite imyaka 74 rwabitswe n’Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026.

Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, yabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar kuva mu 1995 kugeza mu 2013 aho yasimbuwe ku butegetsi n’umuhungu we, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani uyoboye ubu.

Afatwa nk’umwe mu bayobozi bahinduye Qatar igihugu gikomeye ku rwego mpuzamahanga mu bukungu, diplomasi no mu ishoramari. Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucukuzi no kohereza mu mahanga LNG (Liquefied Natural Gas), bituma Qatar iba umwe mu bihugu bikize cyane ku isi ku gipimo cy’umutungo ku muturage.

Yashinze kandi ateza imbere ikigega cy’ishoramari cya Qatar Investment Authority (QIA), cyashoye imari mu bigo n’imitungo ikomeye hirya no hino ku isi.

Muri manda ye, hashinzwe umuyoboro mpuzamahanga wa Al Jazeera, wabaye kimwe mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi y’Abarabu no ku rwego mpuzamahanga.

Yashyize imbaraga mu burezi n’ubushakashatsi binyuze muri Qatar Foundation na Education City, bikurura amashami ya za kaminuza zikomeye zo ku isi muri Qatar.

Yagize uruhare mu bikorwa byinshi byo kunga ibihugu no gukemura amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.

Mu 2013, yatanze ubutegetsi ku bushake abushyikiriza umuhungu we, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ibintu bitari bisanzwe mu bihugu byinshi byo mu karere ka Gulf.

Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani ashimirwa kuba ari we washyizeho urufatiro rw’iterambere rya Qatar ya none. Yahinduye igihugu cyari gishingiye cyane ku bukungu bwa peteroli n’ibyuka bya gaz, akigira igihugu gifite ijambo rikomeye mu bukungu, dipolomasi, uburezi n’ibindi ku rwego rw’isi.

Perezida Kagame ari muri Qatar gutabara Unuyobozi w’Ikirenga, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wapfushije Se

Photos:

[fluentform id="3"]