sangiza abandi

Mu mezi atatu Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hakoreshejwe ikoranabuhanga

sangiza abandi

Ubushakashatsi bw’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda kizwi nka TransUnion Rwanda bwakozwe mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwagaragaje ko Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’imari.

Ni ubushakashatsi buzwi nka ‘TransUnion Consumer Pulse Study’ bwakozwe hagati ya tariki ya 10 Gashyantare na 9 Werurwe 2026, bukaba bwarakorewe ku Banyarwanda 259 bafite imyaka 18 kuzamura.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubujura bukoresha ikoranabuhanga bukomeje kuba ikibazo gihangayikishije. 

Mu mwaka wa 2026, 62% by’ababajijwe bavuze ko mu mezi atatu yari ashize bageragejweho nibura uburyo bumwe bw’ubutekamutwe bwo kuri internet cyangwa kuri telefoni, mu gihe 9% bavuze ko bwabagizeho ingaruka.

Umuyobozi wa TransUnion Rwanda, Didier Mutabazi, avuga ko nubwo habayeho izamuka ry’uburiganya mu ikoreshwa rya serivisi z’imari hakoreshejwe ikoranabuhanga, ariko hari intambwe igenda iterwa mu gukumira abashobora kwamburwa.

Ati “Ikigaragara ni uko hari intabwe yatewe mu buryo bwo gukumira uburiganya bukorerwa ku bijyanye na serivisi z’imari hagendewe ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Imibare igaragaza ko hariho igabanuka rishimangira cyane ibyo Leta ikora mu gufasha abatanga serivisi z’imari, no kugera kuri serivisi z’imari hashingiwe ku mutekano.”

Mu buriganya bwagaragaye cyane harimo kwizeza abantu amafaranga cyangwa impano, aho bwakozwe ku kigero cya 43%. Hagakurikiraho ubukorwa hifashishijwe telefoni (vishing) bwakozwe ku kigero cya 30%, hakaza kandi ubujura bwakozwe n’abakorana n’ibindi bigo by’ubucuruzi bwakozwe ku kigero cya 29%, ndetse n’ubukoresha imbuga za interineti z’impimbano bwakozwe ku kigero cya 27%.

Iyo abaturage bamenyeshejwe ko amakuru ya konti  zabo yaba yaribwe cyangwa yaragezweho n’abatabifitiye uburenganzira, benshi bahita bafata ingamba zo kwirinda. 

Mu babimenyeshejwe, 55% bahise bahindura ijambobanga rya konti yagizweho ingaruka, 43% basuzuma niba nta bikorwa byakozwe kuri konti zabo n’abatafitiye uburenganzira, naho 38% bahinduye n’andi majambobanga y’izindi konti.

Hari abahise bafata izindi ngamba zirimo guhagarika uburyo bwo kwishyura aho byakozwe ku kigero cya 26% naho 20% bahise bahagarika by’agateganyo ikoreshwa ry’amakuru yabo y’inguzanyomu gihe abagera kuri 3% gusa ari bo bavuze ko nta cyemezo na kimwe bafashe nyuma yo kumenyeshwa ko amakuru yabo yaba yaribwe.

Mu minsi 60 yabanjirije ubu bushakashatsi, 64% by’ababajijwe bavuze ko bahinduye ijambobanga , 38% bashyiraho uburyo bwisumbuye bwo kurinda konti zabo, burimo gukoresha uburyo bwo kwemeza umuntu inshuro ebyiri cyangwa nyinshi naho 30% bagenzuye amakuru yabo y’inguzanyo kugira ngo barebe niba nta kibazo gihari.

Icyakora, 16% by’ababajijwe bavuze ko nta ngamba na zimwe bafashe muri icyo gihe. Muri bo, 70% bavuze ko batari bazi icyo bagombaga gukora ngo birinde, mu gihe 23% bavuze ko amakuru menshi ajyanye n’umutekano wo kuri internet yabateye urujijo.

Mu mezi atatu Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hakoreshejwe ikoranabuhanga
Ubujura bukoresha ikoranabuhanga ni bumwe mu bwifashishwa n’abatekamutwe

Photos:

[fluentform id="3"]