sangiza abandi

Basketball: FERWABA yakuyeho ibihano yari yarafatiye Ntore na Mpoyo

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryakuyeho ibihano yari yarafatiye Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyobombi bakinira APR BBC.

Aba bakinnyi bari barahagaritswe umwaka batagaragara mu bikorwa bya basketball bazira kwanga kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Ni itangazo FERWAFA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026 rigaruka ku myanzuro yavuye mu nama yahuje iri Shyirahamwe na APR BBC yabaye tariki 8 Nyakanga 2026, yagarukaga ku myanzuro yafashwe na FERWABA yo guhagarika abakinnyi babiri ba APR BBC bazira kwanga kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu.

Mu itangazo FERWABA yashyize hanze yavuze ko nyuma yo gusuzuma amabaruwa yanditswe n’aba bakinnyi bombi basaba imbabazi, ndetse no kugirana inama n’ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, hafashwe umwanzuro wo kubabarira no gukuraho ibihano byari byafatiwe Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi aribwo APR BBC yari yatangaje ko itishimiye uburyo FERWABA yihutiye gufatira umwanzuro abakinnyi bayo ngo n’uko banze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu ariko ikagaragaza ko habayemo kwihuta cyane hatabanje kurebwa impamvu yabibateye.

Ubuyobozi bwa APR BBC bwavugaga ko aba bakinnyi nyuma yo guhagarikwa bandikiye FERWABA basaba imbabazi ndetse ko na APR BBC ubwayo yandikiye FERWABA inshuro 3 idasubizwa n’ubwo nyuma yayisubije iyiteguza inama ari nayo yafatiwemo umwanzuro wo gukuraho ibihano byari byafatiwe aba bakinnyi.

Tariki 22 Kamena 2026 nibwo FERWABA yari yatangaje ko yafashe umwanzuro wo guhagarika Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo bazira kwanga kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu.

FERWABA yakuyeho ibihano yari yafatiye Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]