sangiza abandi

Ntore na Mpoyo bahagaritswe umwaka mu bikorwa bya Basketball mu Rwanda

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryahagaritse Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyoi, banze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu mu mikino yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi.

Itangazo FERWABA yashyize hanze kuri uyu wa mbere tariki 22 Kamena 2026, rivuga ko aba bakinnyi bombi bakinira APR FC, bahamagawe mu ikipe y’Igihugu ntibitabira, kandi bari bahawe uburenganzira n’amakipe yabo.

Aba bakinnyi bahagaritswe mu gihe cy’umwaka batagaragara mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda. 

FERWABA yavuze ko iki cyemezo gifashwe hashingiwe ku mabwiriza ya FIBA ndetse n’imyanzuro y’Inteko Rusange ya FERWABA, asaba abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu kubahiriza inshingano zabo no kwitabira ubutumire mu ikipe y’Igihugu.

Ni ubwa mbere abakinnyi bafatiwe ibihano nk’ibi nyuma y’uko hatowe itegeko rihana abakinnyi banze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu kandi amakipe yabo yabarekuye, mu Nama y’Inteko Rusange ya FERWABA yabaye mu Ukuboza 2025.

Ni ku nshuro ya kabiri Mpoyo yanze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, kuko yanabikoze muri 2024 ubwo ikipe y’u Rwanda yiteguraga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yabereye muri Senegal.

Icyo gihe impamvu yatangaga yavugaga ko yananiwe kubera umwaka w’imikino wabaye muremure. Icyo gihe na Ntore yari yanze kwitabira kubera iyo mpamvu.

Kuri Ntore Habimana, ni ku nshuro ya gatatu yari yanze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu kuko no mu mpera z’umwaka ushize yanze kwitabira we na mugenzi we bakinana muri APR BBC, William Robeyns, bavuga ko ari ukubera impamvu zabo bwite.

Icyo gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yariri kwitegura imikino ya mbere (Window 1) yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 yabereye muri Tunisia. Icyo gihe u Rwanda rwari mu itsinda C hamwe na Guinea, Tunisia na Nigeria, rwatsinzwe imikino yose uko ari 3.

Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo basanzwe ari abakinnyi b’inkingi za mwamba muri APR BBC n’ikipe y’Igihugu ndetse bari kumwe n’ikipe ya RSSB Tigers iherutse kwegukana igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, Basketball Africa League (BAL 2026).

Ntore Habimana usanzwe ukinira APR BBC, ni umwe bakinnyi beza b’abanyarwanda
Axel Mpoyo ni umwe mu bakinnyi beza muri Basketball mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]