Mu mwaka w’ingengo y’imari watangiye wa 2026/2027 abantu bafite ubumuga bateganyirijwe miliyari 2.7 Frw azatangwa mu turere twose tw’igihugu ku bantu barenga ibihumbi 28.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 6 Kanama 2026 mu biganiro byahuje abahagarariye abafite ubumuga, ibikorera n’inzego za leta zitandukanye aho byari bigamije kurebera hamwe uruhare rwa buri wese mu kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zibateganyirijwe.
Imibare itangwa n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga NCPD, igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abantu 544.100 bafite ubumuga bwo mu byiciro bitandukanye. ndetse ko mu ibarura ryakozwe basanze abantu bafite ubumuga 34.800 bari hejuru y’imyaka 18 nta ndangamuntu bagira ndetse nta hantu banditse mu bitabo by’irangamimerere mu Rwanda.
Umukozi mu ishami rishinzwe kurengera abafite amikoro make, mu Kigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA, Jean Bosco Hakizimana, yavuze ko aya mafaranga azatangwa mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga ariko bafite amikoro make kugira imibereho myiza.
Kuva mu 2008 binyuze muri gahunda ya VUP, buri mwaka u Rwanda rutanga amafaranga yo gufasha abafite ubumuga.
Mu mwaka w’ingeno y’imari ya 2025/2026 nibwo hagiyeho gahunda nshya yo gufasha abafite ubumuga yahereye mu turere dutanu, gusa uyu mwaka nabwo hakozwe izindi impinduka mu mitangire yayo aho kuri ubu azatangwa mu turere twose tw’igihugu uko ari 30.
Hakizimana yagize ati “ Leta yari isanzwe itanga amafaranga yo gufasha abafite ubumuga ariko uyu mwaka hashyizweho ingengo y’imari yihariye y’agera kuri miliyari 2 na miliyoni 700 Frw azagera ku bantu 28,300 bo mu turere 30.”
Yavuze ko aya mafaranga atazatangwa ku bantu bose bafite ubumuga ahubwo ko hazashingirwa ku mikoro y’umuntu n’icyiciro cy’ubumuga bwe.
Yagize ati “ Ntabwo ari buri muntu ufite ubumuga uzahabwa amafaranga ahubwo hazashingirwa ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho ahabwe umuntu ufite amikoro make n’ufite ubumuga bwo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri.”
Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umuryango w’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije RULP, Tuyishimire Honorine, yavuze ko nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga mu Rwanda ariko hakiri ibibazo mu myumvire y’abantu bamwe na bamwe batumva ko abafite ubumuga bafite ubushobozi bwo gukora.
Tuyishimire yavuze ko kandi hari abantu bafite ubumuga batazi uburenganzira bwabo kandi ko kugira ngo babumenye bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye haba iza leta n’iz’abikorera ndetse yanagaragaje ko hari abakozi mu bigo bitandukanye nabo baba batazi uburenganzira bw’umuntu ufite ubumuga mu guhabwa serivise.
Yagize ati “Mu gutanga amakuru hakwiye kujyaho uburyo bworohereza abafite ubumuga kuyamenya niba hari ufite ubwo kutabona, kutumva cyangwa n’ubundi ubwari bwo bwose hakajyaho uburyo butuma bayamenya kandi byoroshye hifashishijwe inzira zitandukanye.”
Ni ibiganiro byafatiwemo imyanzuro itandukanye igamije kuzamura no kumenyekanisha uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga irimo kudahezwa mu burezi aho hagaragajwe ko hari abana bafite ubumuga bata ishuri ku mpamvu z’ubumuga bafite ndetse hakaba hari n’abana b’abakobwa baterwa inda bakava mu ishuri.
Abari muri ibyo biganiro kandi bemeranyijwe ko abafite ubumuga bagomba kugira uburenganzira kuri serivise z’imari, amahirwe y’akazi, kugira uruhare mu igenamigambi, iteganyabikorwa n’ingengo y’imari ndetse no guhabwa amakuru mu buryo bunyuranye bworohereza umuntu ufite ubumuga runaka kuyamenya kandi bimworoheye.









