Abanyarwanda 316 bari bamaze igihe baba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bari baragizwe imbohe n’umutwe wa FDLR, bageze mu Rwanda kuri uyu wa 24 Nzeri 2026.
Abakiriwe bagizwe n’imiryango 93, binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka uhuza Umujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu, La Corniche, aho bakiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA.
Bageze mu Rwanda bavuga ko bari bamaze igihe bahura n’ibikorwa by’abarwanyi ba FDLR birimo kubambura imitung no kubakorera ihohoterwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabasabye kwirinda ingengabitekerezo n’imyitwarire mibi bashobora kuba barasangijwe n’abo barwanyi, bubashishikariza kandi kwiyunga n’abandi Banyarwanda kugira ngo babashe kwisanga muri sosiyete.
Nyuma yo kwakirwa, aba Banyarwanda boherejwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi. Muri iyi nkambi basuzumirwa ibyangombwa, bagahabwa ubufasha bw’ibanze mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.
MINEMA ivuga ko kuva mu ntangiriro za 2025, Abanyarwanda barenga ibihumbi 10 bamaze gutahuka baturutse mu burasirazuba bwa RDC. Muri bo harimo abandi 406 bari bageze mu Rwanda mu mpera za Kanama 2026.
Mu gihe baba mu nkambi z’agateganyo, abatahutse bahabwa ubufasha bw’amafaranga n’ibiribwa. Umuntu ufite imyaka 18 kuzamura ahabwa 277.800 Frw, utarageza kuri 18 akabona 167.000 Frw, mu gihe buri muntu ahabwa kandi ibiribwa bifite agaciro ka 45.000 Frw.









