sangiza abandi

Tessy yanyomoje amakuru y’uko ari mu nzira zo gutandukana na Shizzo

sangiza abandi

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, yagize icyo avuga ku makuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko we n’umugabo we Shizzo bari mu nzira zo gutandukana, avuga ko ayo makuru ari ibihuha.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, ku rubuga rwa X, hakwirakwijwe amakuru avuga ko Tessy na Shizzo baba bari mu bibazo by’urugo ndetse ko nyuma y’amezi umunani bakoze ubukwe, batangiye inzira yo gutandukana burundu.

Aya makuru yakomeje kuvugisha benshi, bamwe bayafata nk’ibihuha, mu gihe abandi bavugaga ko nta nduru ivugira ubusa ku musozi.

Tessy, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yanyomoje aya makuru, avuga ko ibyo bivugwa ku rugo rwe atari ukuri, ahubwo ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa n’abantu.

Mu magambo ye, Tessy yanenze abakomeje gukwirakwiza ayo makuru, avuga ko abayavuga barwaye.

Tessy na Shizzo barushinze tariki ya 10 Mutarama 2026, bivuze ko kugeza ubu hashize amezi umunani bakoze ubukwe.

Tessy, yagize icyo avuga ku makuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko we n’umugabo we Shizzo bari mu nzira zo gutandukana, avuga ko ayo makuru ari ibihuha.

Photos:

[fluentform id="3"]