sangiza abandi

Minisitiri Nsengiyumva yaganiriye n’abayobozi b’ibigega Mpuzamahanga byo kubungabunga ibidukikije

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigega mpuzamahanga byo kubungabunga ibidukikije, hagamijwe gushimangira ubufatanye mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda no kutangiza ikirere.

Baganiriye ku wa Kane tariki 24 Nzeri 2026, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuhabera.

Minisitiri Nsengiyumva yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cyo kubungabunga Ibidukikije, Madamu Mafalda Duarte, amugaragariza umusaruro w’umushinga wa Green Gicumbi.

Banaganiriye ku buryo bwo kurushaho kunoza ubufatanye no kongera imari igenerwa ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe, hagamijwe kongera ubushobozi bw’u Rwanda bwo guhangana nazo ndetse no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Minisitiri w’Intebe, yaganiriye kandi n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Gishinzwe kugoboka ibihugu byibasirwa n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe, Ibrahima Cheikh Diong, ashima intambwe imaze guterwa mu gucunga iki Kigega, anashimangira ko u Rwanda ruzakomeza kugishyigikira.

U Rwanda rukomeje kandi gushyigikira uburyo bwo kubona amikoro akenewe, agera kuri bose kandi afasha mu gukemura ibibazo bihari kugira ngo ibyo Isi yiyemeje bishyirwe mu bikorwa kandi bitange umusaruro ufatika.

Minisitiri Nsengiyumva yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cyo kubungabunga Ibidukikije, Madamu Mafalda Duarte
Minisitiri w’Intebe, yaganiriye kandi n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Gishinzwe kugoboka ibihugu byibasirwa n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe, Ibrahima Cheikh Diong
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigega mpuzamahanga byo kubungabunga ibidukikije

Photos:

[fluentform id="3"]