Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi n’Ubworozi Bubungabunga Ubutaka (RICA) ryatangaje ko Umunya-Sénégal, Dr Momar Dieng, ari we Muyobozi Mukuru mushya waryo akazatangira inshingano ku wa 1 Ugushyingo 2026.
Dr Dieng ni impuguke imaze imyaka irenga 20 akora mu buyobozi bw’amashuri makuru, aho afite ubunararibonye mu kuyobora, guteza imbere imikoranire n’ibindi bigo no gushaka inkunga zifasha ibigo by’amashuri kugera ku ntego zabyo.
Mu itangazo RICA yashyize ahagaragara kuri uyu wa 6 Kanama 2026, yavuze ko “Dr Momar Dieng azazana ubumenyi n’uburambe buzafasha iki kigo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ibidukikije.
Nyuma yo guhabwa izi nshimgano Dr Dieng yagize ati “Nishimiye kuba ngiye gukomeza ibikorwa byatangijwe na Dr. Yerokun n’itsinda ry’abayobozi ba RICA.
“RICA yamaze kumenyekana nk’ikigo cy’indashyikirwa mu guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, kandi ndashimira amahirwe nahawe yo gufasha abahinzi bato bo mu Rwanda no mu bindi bihugu binyuze mu bushakashatsi, uburezi no kubagezaho ubumenyi bubafasha guteza imbere ubuhinzi.”
Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr Dieng yakoraga muri African School of Governance (ASG), aho yari ashinzwe gahunda z’amahugurwa ahabwa abayobozi ndetse akaba n’umwarimu wigishaga amasomo ajyanye no gufata ibyemezo.
Yanabanje kuyobora Ishami ry’Ubucuruzi muri African Leadership University (ALU), aho yagize uruhare mu kuvugurura uburyo bwo kwigisha no gutangiza gahunda ya MBA yihariye ku buyobozi bw’inzego zitandukanye.
Mu zindi nshingano yigeze gukora harimo kuba Umuyobozi ushinzwe ingamba n’imikoranire muri African Institute for Mathematical Sciences (AIMS), kuba Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Uburezi wa Sénégal mu bijyanye na tekiniki na politiki.
Yabaye kandi umujyanama wa Banki y’Isi ku mishinga y’uburezi no gukoresha ikoranabuhanga mu kuvugurura serivisi muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati.
Dr Dieng yanigishije amasomo y’imibare ikoreshwa mu bushakashatsi muri Kaminuza ya Harvard mu gihe kirenga imyaka 15.
Ku bijyanye n’amashuri yize, afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Mibare yakuye muri University of California, Davis, ndetse n’iy’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Burezi yakuye muri Harvard Graduate School of Education.
Dr Dieng asimbuye Dr Olusegun Yerokun, wari umaze igihe kirenga umwaka ayobora RICA by’agateganyo. Dr Yerokun azakomeza gukorera muri iri shuri nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije, aho azaba ashinzwe gukurikirana gahunda zose z’imyigishirize.
RICA yashinzwe mu 2019 ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Howard G. Buffett Foundation. Ni ishuri ryibanda ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ibidukikije, guhanga udushya no kwihangira imirimo.








