sangiza abandi

Abajeune ya Ish Kevin na My Dear ya Element mu ndirimbo zikunzwe kuri Audiomack

sangiza abandi

Indirimbo “Abajeune” ya Ish Kevin ndetse na “My Dear” ya Element EleéeH ziri ku rutonde rw’izikunzwe zatoranyijwe na Audiomack mu ziri kumvwa cyane muri iyi minsi, aho bombi bahagarariye u Rwanda kuri uru rutonde ruriho abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Element EleéeH, uri mu bahanzi nyarwanda uri kuzamuka mu kugira izina rikomeye ku ruhando rw’umuziki wa Afurika, afite indirimbo iri zigaragara cyane kuri Audiomack muri iki cyumweru.

Urubuga rwa Audiomack kandi rugaragaza “My Dear” ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Weekly 100 Rwanda ruheruka kuvugururwa ku wa 23 Nzeri 2026.

Ish Kevin na we ari mu bahanzi nyarwanda bakomeye indirimbo ye ‘Abajeune’ yaje ku rutonde rw’indirimbo zumviswe cyane ku rubuga rwa Audiomack.

Usibye aba bahanzi babiri b’Abanyarwanda, urutonde rugaragaramo abahanzi bo muri Nigeria, Afurika y’Epfo, Cameroon, Ghana n’ahandi, bigaragaza uburyo umuziki wo ku mugabane wa Afurika ukomeje guhurizwa hamwe ku mbuga zicururizwaho kandi zisakaza umuziki nka Audiomack.

Photos:

[fluentform id="3"]