sangiza abandi

ICC yashyize akadomo ku kirego cya Mudacumura wari ukurikiranweho ibyaha by’intambara

sangiza abandi

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwapfundikiye burundu ikirego cyari gikurikiranyweho Sylvestre Mudacumura wahoze avugwaho kuyobora umutwe wa FDLR, nyuma yo kwemeza ko yapfuye, runakuraho impapuro zo kumuta muri yombi zari zimaze imyaka 14 zisohowe.

Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 12 Ugushyingo 2026 n’Urugereko rwa Mbere rwa ICC ruburanisha ibirego by’ibanze, nyuma yo gusuzuma amakuru yemeza ko Mudacumura yishwe mu gikorwa cya gisirikare cy’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu 2019.

Mu gihe urukiko rwemezaga icyo cyemezo, rwasobanuye ko amategeko arugenga atemera kuburanisha umuntu wapfuye. 

Rwashingiye ku makuru rwahawe n’Ubwanditsi bw’Urukiko n’Ubushinjacyaha, agaragaza ko Mudacumura yiciwe mu gikorwa cya gisirikare cya FARDC cyabereye muri Congo ku wa 17 Nzeri 2019 cyangwa hafi y’iyo tariki.

Mu gusuzuma ayo makuru, Urugereko rwifashishije ubuhamya bw’abantu batandukanye n’amakuru yari yaratangajwe ku mugaragaro. Rwasanze nta kimenyetso cyemeza ko Mudacumura yaba akiriho.

ICC yanemeje ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo gukuraho impapuro zo kumuta muri yombi, bituma n’ubusabe bwose bw’ubufatanye mu bijyanye no kumushakisha no kumuta muri yombi bwari butarashyirwa mu bikorwa butazakomeza.

Mudacumura yari akurikiranyweho ibyaha icyenda by’intambara

Ku wa 13 Nyakanga 2012 ni bwo ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Sylvestre Mudacumura, wari ukekwaho kuba Umugaba Mukuru w’umutwe wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda).

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwa ICC bwavugaga ko akekwaho uruhare mu byaha icyenda by’intambara byakozwe hagati ya tariki ya 20 Mutarama 2009 n’impera za Nzeri 2010, mu gihe cy’imirwano yabereye mu Ntara za Kivu muri RDC.

Ibyo byaha birimo kugaba ibitero ku baturage b’abasivili, ubwicanyi, gukomeretsa no guca ibice by’umubiri, gufata abantu bunyamaswa, gufata ku ngufu, iyicarubozo, gusenya imitungo, gusahura no gutesha abantu agaciro.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Mudacumura yari afite uruhare mu gutanga amabwiriza yatumye ibyo byaha bikorwa n’ingabo zari ziyobowe na FDLR. Icyakora, ibyo byari ibyaha yakurikiranwagaho, ntibigeze bigera ku rwego rwo kumuhamya ibyaha kuko atigeze afatwa ngo agezwe imbere y’urukiko.

Kuba ICC yarafashe icyemezo cyo gupfundikira iki kirego bivuze ko nta rubanza ruzakomeza kumukurikirana kuri ibyo byaha, bitewe n’uko urukiko rwemeje ko yapfuye.

ICC yashyize akadomo ku kirego cya Mudacumura wari ukurikiranweho ibyaha by’intambara

Photos:

[fluentform id="3"]