Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ingamba u Rwanda rushyize imbere mu kwagura ibikorwa remezo by’amashanyarazi, kongera ishoramari mu bikorwa byo guhangana n’ihinduka ry’ibihe no kubaka imijyi ifite ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zabyo.
Ibi yabigarutseho mu biganiro bitatu byo ku rwego rwo hejuru yitabiriye mu nama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe, COP31, aho u Rwanda rwagaragaje ko gushyira mu bikorwa ingamba zifatika no kubona ubushobozi bw’amafaranga ari ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye.
Mu kiganiro kijyanye no kwihutisha iterambere ry’ibikorwaremezo by’amashanyarazi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko amashanyarazi adakwiye kugarukira ku guha abaturage ingufu, ahubwo akwiye no kuba umusingi w’iterambere ry’ubukungu binyuze mu guteza imbere inganda, ubucuruzi, imirimo no guhuza amasoko yo mu karere.
Yasobanuye ko mu masezerano y’u Rwanda yo guteza imbere ingufu, azwi nka Mission 300 National Energy Compact, igihugu gifite intego yo kongera ubushobozi bwo kugeza amashanyarazi ku baturage no kunoza imiyoboro yayo.
Muri izo ntego harimo kongera ubushobozi bw’imiyoboro y’amashanyarazi y’itwara ryayo (transmission capacity) ku kigero cya 70%, gukuba kabiri ingano y’amashanyarazi u Rwanda ruhahirana n’ibihugu byo mu karere ikava kuri megawati 100 ikagera kuri 200, no kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze mu 2030.
Yagaragaje ko kugira ngo izo ntego zigerweho, hakenewe miliyari 3,05 z’amadolari ya Amerika, muri zo miliyari 1,3$ zikazakoreshwa mu bikorwa remezo by’imiyoboro y’amashanyarazi.
Yavuze ko nubwo gahunda zisanzwe zishingiye ku nkunga n’imari ya Leta, bidakwiye ko ibihugu byishingikiriza ku ngengo z’imari zabyo gusa, ahubwo hakenewe ubufatanye n’abashoramari, ibigo by’imari mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye gukorana n’abo bafatanyabikorwa mu gutegura no gushakira imari imishinga ine kugeza kuri itandatu y’ingenzi ijyanye no kugeza amashanyarazi hirya no hino no guhuza imiyoboro y’ibihugu byo mu karere.
Mu kiganiro cyibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Paris ku mihindagurikire y’ibihe, amaze imyaka icumi atangiye gushyirwa mu bikorwa, Dr Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rufata ibikorwa byo guhangana n’ihinduka ry’ibihe nk’igice cy’ingenzi cy’iterambere ry’igihugu.
Yagaragaje ko igihugu gifite intego yo kubaka ubukungu bwateye imbere, budashobora guhungabanywa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi butangiza ikirere bitarenze mu myaka 20 iri imbere.
Iyi gahunda ishingiye ku cyerekezo 2050 n’Ingamba zo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwashyizeho inzego n’uburyo bufasha gushyira mu bikorwa iyo gahunda, birimo Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije (FONERWA), uburyo bwo kugaragaza mu ngengo y’imari ibikorwa bijyanye n’ikirere ndetse n’amabwiriza agenga ishoramari mu mishinga irengera ibidukikije (Green Taxonomy).
Yashimangiye ko ikibazo cy’ibura n’ubukererwe bw’amafaranga agenewe guhangana n’ihinduka ry’ibihe kigikomeje kuba imbogamizi, bityo asaba abafatanyabikorwa kongera ubufatanye mu gushaka ibisubizo, kwimurira ikoranabuhanga ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga.
Mu kindi kiganiro cyibanze ku kongera ubudahangarwa bw’imijyi ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko imijyi ari hamwe mu hantu hakenewe ingamba zihutirwa, kuko ari ho abantu benshi n’ibikorwa remezo byabo biherereye.
Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu gukoresha ibisubizo bishingiye ku kubungabunga no gusubiranya ibidukikije, cyane cyane mu gukumira imyuzure no guteza imbere imiturire irambye.
Yatanze urugero rwa Kigali, avuga ko mu gihe umubare w’abayituye wikubye hafi gatatu mu gihe cy’igisekuru kimwe, Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bashoye hafi miliyoni 195 z’amadolari mu bikorwa byo kugabanya ibyago by’imyuzure, kuvugurura imiturire itameze neza, kubaka imihanda no gusana ibishanga bitanu byo muri uyu Mujyi bifite ubuso bungana na hegitari hafi 500.
Yasobanuye ko ibyo bikorwa bimaze kugabanyiriza ibyago by’imyuzure abaturage basaga ibihumbi 220, mu gihe byanatanze ahantu rusange ho kwidagadurira, imirimo n’amahirwe yo kwiteza imbere.
Yavuze ko u Rwanda rwifuza kugeza ubu buryo no mu yindi mijyi mito n’iyunganira Kigali, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (NDC 3.0).
Yanagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gusangiza ibindi bihugu ubunararibonye bwa Kigali, asaba abafatanyabikorwa gufatanya mu gushaka inkunga n’ishoramari ryashyigikira imishinga yo kubaka imijyi itekanye kandi ishobora guhangana n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe.
Muri ibyo biganiro, u Rwanda rwashimangiye ko hakenewe kuva ku masezerano n’imigambi bikajya mu bikorwa bifatika, binyuze mu gushaka imari ihagije, ikoranabuhanga n’ubufatanye burambye kugira ngo intego zo guhangana n’ihinduka ry’ibihe zigere ku baturage.












