sangiza abandi

Perezida Kagame yageze muri Cambodge

sangiza abandi

Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh muri Cambodia, aho bagiye mu ruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, mbere yo kwitabira Inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame azakirwa n’Umwami Norodom Sihamoni mu Ngoro y’Umwami, bagirane ibiganiro byibanda ku mubano w’ibihugu byombi. Azanahura n’abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena, Hun Sen; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Khuon Sudary; na Minisitiri w’Intebe, Hun Manet.

Ibiganiro biteganyijwe bizibanda ku gushimangira umubano no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye. Byitezwe kandi ko u Rwanda na Cambodia bizasinyana amasezerano n’izindi nyandiko z’ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo, hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Cambodge yitegura kwakira Inama ya 20 ya Francophonie, iteganyijwe kubera i Phnom Penh kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026, ikazahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byo mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Mu byo abayitabira bazaganiraho harimo ubufatanye mpuzamahanga, iterambere rirambye n’uruhare rw’ibihugu bigize OIF mu kwimakaza amahoro n’umutekano. Iyi nama ifite umwihariko kuko ari ubwa mbere Cambodia yakiriye inama nk’iyi kuva OIF yashingwa. 

Mbere y’inama nyirizina, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo Inama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie izaba ku wa 14 Ugushyingo na FrancoTech, igikorwa kigamije guteza imbere udushya n’ikoranabuhanga mu bihugu bikoresha Igifaransa. 

Hazaba kandi amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026. U Rwanda ruhagarariwe na Louise Mushikiwabo, usanzwe kuri izo nshingano kuva muri Mutarama 2019, akaba ashaka kongera kuyobora uyu muryango.

Mushikiwabo azahatana n’abandi bakandida batatu ari bo Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu 53 bigize OIF ku rwego rw’abanyamuryango buzuye ni bo bazagira uruhare mu guhitamo uzayobora uyu muryango mu myaka ine iri imbere. 

Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh muri Cambodia

Photos:

[fluentform id="3"]