U Rwanda rukeneye inkunga mpuzamahanga ingana na 80% by’ishoramari rya miliyari 12 z’amadolari ya Amerika kugira ngo rugere ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% mu 2035.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yitabiraga inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe, COP31, iri kubera i Antalya muri Türkiye.
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yasobanuye ko kugira ngo u Rwanda rugere kuri iyi ntego, ruzakenera ishoramari rya miliyari 12 z’amadolari ya Amerika, aho 80% by’ayo mafaranga azava mu nkunga mpuzamahanga, mu gihe andi azashakishwa imbere mu gihugu.
Iyi ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ho 53% mu 2035 ishingiye ku gipimo cy’imyuka yari kuba ihumanywa mu gihe nta ngamba zifatwa zo kuyigabanya.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko kugera kuri iyi ntego bisaba ko u Rwanda rubona inkunga y’amahanga ihamye, ihagije kandi yoroshye kubona, kugira ngo rushobore gushyira mu bikorwa ingamba rwiyemeje mu kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati: “Ibi bisaba ishoramari rya miliyari 12 z’amadolari ya Amerika, aho 80% byaryo bishingiye ku nkunga mpuzamahanga. Dukeneye inkunga ihamye, yoroshye kuboneka kandi ihagije kugira ngo tugere kuri izi ntego.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikomeje guhura n’imbogamizi zo kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga yo kurengera ibidukikije, kandi nyamara hari ibifite imishinga ifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro.
Yagaragaje ko hakwiye guhinduka imyumvire y’abatanga imari, bakareka gufata ishoramari ryo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’irishobora guteza igihombo kurusha iryo mu bihugu bikize.
Yifashishije amagambo Perezida Paul Kagame aherutse kuvugira mu nama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), ashimangira ko ishoramari rikwiye gusuzumwa hashingiwe ku gaciro karyo aho kureba igihugu rigiye gushorwamo.
Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye hagati ya za Guverinoma n’abikorera kugira ngo imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije itegurwe neza, ibone ishoramari kandi idashyira ibihugu mu myenda bidashobora kwishyura.
U Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu rwego rwo gushyigikira gahunda mpuzamahanga zo kurwanya imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu ngamba zirimo guteza imbere ingufu zisukuye, ubwikorezi burengera ibidukikije no kubungabunga umutungo kamere.










