Leta y’u Rwanda ikomeje kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, aho imaze gushyira mu bigo by’amashuri 244 mu turere 29 muvero zigezweho ziteka hadasohoka imyotsi, mu rwego rwo kunoza isuku y’amafunguro, kugabanya ikiguzi cy’ibicanwa no kurengera ibidukikije.
Izi muvero zatanzwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na UNICEF Rwanda, mu bigo 288 byari byateganyijwe kuzigeramo.
Ubwo Minisiteri y’Uburezi yasuraga GS Gasaka mu Karere ka Nyamagabe ku wa 11 Ugushyingo 2026, abanyeshuri baho bagaragaje ko ubu buryo bwatumye amafunguro ategurwa neza, mu gihe gito kandi mu gikoni hatakigaragara umwotsi wababangamiraga.
Umwe mu banyeshuri yagize ati: “Twaryaga ibiryo birimo imyotsi, akawunga kabaga ari umukara, n’ababitekaga ugasanga imyotsi irabazamukiraho. Ariko ubu babitekana isuku kandi tubibonera ku gihe.”
Umuyobozi w’iri shuri, Hagenimana Martin, yavuze ko izi muvero zagabanyije hafi kimwe cya kabiri cy’amafaranga bakoreshaga bagura inkwi, kuko mbere batangaga asaga miliyoni 1,6 Frw buri gihembwe, ariko ubu bakaba bakoresha hafi 800.000 Frw.
Yongeyeho ko uburyo bushya bwatumye amafunguro arushaho kugira ubuziranenge kandi agategurwa mu buryo bwihuse.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza mu mashuri, Jean Damascène Nsengimana, yavuze ko hari no gutekerezwa uburyo ibigo by’amashuri byajya bihuriza hamwe igikoni, kugira ngo bigabanye amafaranga y’imikorere n’ikoreshwa ry’inkwi.

Hari amashuri yishatsemo ibisubizo mu kunoza amafunguro y’abanyeshuri
Uretse kuvugurura uburyo amafunguro ategurwa, hari amashuri yatangiye kwihingira ibiribwa no korora amatungo kugira ngo arusheho kubona indyo yuzuye agenera abanyeshuri.
Urugero ni École Notre-Dame de la Providence riherereye i Karubanda mu Karere ka Huye, rifite ubutaka bwa hegitari 10 rukoreshaho ubuhinzi n’ubworozi bifasha mu kugaburira abanyeshuri 685.
Iri shuri rihinga imboga n’imbuto birimo intoryi, inyanya n’ibindi, rikaba rinoroye inkoko zisaga 1.000, inka umunani, inkwavu 64 n’ingurube zigera kuri 40.
Umuyobozi waryo, Sr. Clothilde Ayimana, yavuze ko ubu buryo bwagize uruhare mu kunoza imirire y’abanyeshuri no kugabanya ibibazo by’indwara zakundaga kubibasira.
Yagize ati: “Mbere y’uko dutangira iyi gahunda, abana benshi bararwaragurikaga, ariko ubu ikibazo cy’abarwaraga cyagabanyutseho 98%. Ibi tubikesha imibereho myiza bafite, ishingiye ku biribwa twihingira.”

Gahunda imaze kugera kuri miliyoni z’abanyeshuri
Gahunda y’Igihugu yo kugaburira abana ku mashuri yatangijwe mu 2019, igamije kurwanya inzara n’imirire mibi, kunoza imyigire no kugabanya abana bata ishuri.
Yaje kongererwa imbaraga n’ubukangurambaga bwa ‘Dusangire Lunch’, bwatumye mu 2025 abarenga miliyoni enye bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri.
Mu rwego rwo kuyishyigikira, ingengo y’imari ya Leta igenerwa iyi gahunda yazamutse, iva kuri miliyari 35 Frw mu 2021 igera kuri miliyari 152 Frw.
Iyi gahunda kandi ikomeje kwagurwa hongerwamo ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ikoranabuhanga rigezweho mu gutegura amafunguro, hagamijwe ko abana babona indyo yuzuye mu mashuri.














