Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yatsinzwe na Cameroun ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, iyisigira akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, aho Amavubi yari yakiriye Cameroun agamije kubona intsinzi yayongerera amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nyuma yo gukina umukino urimo guhangana, buri ruhande rugerageza gushaka uko rwafungura amazamu.
Amavubi yagize ikibazo cyo gukina adafite rutahizamu Shingiro Honoré wavunitse ku munota wa 28, agasimburwa na Ingabire Christian.
Mu gice cya kabiri, Cameroun yagarutse isatira cyane, iza kubona igitego cya mbere ku munota wa 63 gitsinzwe na kapiteni wayo, Fergani Patrick Edzimbii.
Amavubi yagerageje kwishyura, ndetse Niyigena Abdoul atsinda igitego ku munota wa 75, ariko umusifuzi aracyanga nyuma yo kubona ko habayeho ikosa ryo kubangamira umunyezamu.
Cameroun yakomeje gukoresha neza amahirwe yabonye, itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 85 gitsinzwe na Rattensi Nko Ghangle winjiye mu kibuga asimbuye.
Mu minota y’inyongera, ku munota wa 93, Fergani Patrick Edzimbii yongeye gutsinda igitego, ahesha Cameroun intsinzi y’ibitego 3-0 ndetse aba yujuje ibitego bibiri muri uyu mukino.
Iyi ntsinzi ishyize Amavubi mu mwanya utoroshye, kuko agomba gushaka intsinzi irimo ibitego byinshi mu mukino wo kwishyura kugira ngo agire amahirwe yo gukomeza.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 17 Ugushyingo 2026, uzabera muri Cameroun, aho Amavubi azaba asabwa kwitwara neza cyane kugira ngo ahindure ibyavuye mu mukino ubanza.











